20260307124048000000

Masisi: Drone ya FARDC yangije byinshi mu gace gatuwe cyane i Nyabiondo

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 8 Mata 2026, saa kumi za nimugoroba, indege itagira abapilote y’ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa yarashe mu gace gatuwe cyane ka Nyabiondo, muri Teritwari ya Masisi.

Iki gitero cyagabwe mu gihe habura iminsi mike ngo hafungurwe icyiciro gishya cy’ibiganiro by’amahoro hagati ya Guverinoma ya Kinshasa n’Ihuriro rya AFC/M23i Doha.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na AFC/M23 rivuga ko iki gitero, cyagabwe mu gice igenzura, cyangije ibintu byinshi, gisenya amazu y’abasivili, kandi gishyira imiryango myinshi y’inzirakarengane mu kaga gakomeye.

AFC/M23 ivuga ko ikomeje kubarura kurenga ku ihagarikwa ry’imirwano ryose rikorwa, mu gihe yamagana ubutegetsi bwa Kinshasa ivuga ko bwinangiye bukanga kurekura abayoboke ba yo bafunzwe binyuranyije n’amategeko muri gereza zitandukanye muri DRC.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *