Masisi: Habaye gusubiramo hagati y’amatsinda abiri y’inyeshyamba za Nyatura

Sangiza iyi nkuru

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 9 Mata 2023, ahitwa Buganda, mu gace ka Kabalekasha, Umudugudu wa Bishange, Sheferi ya Bahunde muri Teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru habaye imirwano hagati y’amashami abiri ashyamiranye ya Nyantura .

Aya makuru yahawe Lesvolcansnews.net atanzwe na perezida w’inama y’urubyiruko ya Gurupoma ya Mupfuni Shanga. Uyu witwa Abishe Shabirera, yerekana iyi mirwano yatangiye kuva mu gitondo cya kare, yahuje igice cya Nyantura kiyobowe na Colonel Nayabo n’icya Colonel Ossama.

Shabirera ati: “Kuva saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo kuri iki cyumweru o9 / o4 / 2o23, amasoko yacu yerekana ko habaye guhangana hagati y’amatsinda 2 yo kwiranaho ya Nyantura arimo irya Colonel Nayabo n’irya Ossama mu gace ka Kabalekasha, neza neza i Buganda, mu mudugudu wa Bishange Luzirandaka”.

Andi masoko menshi yigenga avuga ko abaturage benshi ba Buganda no mu midugudu bituranye bataye ibyabo berekeza mu mujyi wa Bitonga, mbere y’uko ituze rigaruka nyuma ya saa sita.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *