Inzego z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba n’akarere k’ibiyaga bigari zatangiye gukora iperereza kugira ngo zimenye uwanze guhagarika imirwano muri teritwari ya Masisi muri Repubulika ya demukarasi ya Congo, hagati y’ingabo z’iki gihugu n’umutwe witwaje intwaro wa M23.
Izi nzego ziri gukora iperereza ni: urw’akarere k’ibiyaga bigari rushinzwe umutekano wo ku mipaka (EJVM), ingabo zo mu mutwe wa EAC zizwi nka EACRF, urwa EAC rushinzwe ubugenzuzi n’uruhuriweho ruyobowe n’umusirikare wa Angola.
Abazihagarariye basuye igice cya Sake na Mubambiro muri Masisi kuri uyu wa 9 Werurwe 2023. Ibiro bya EACRF bisobanura ko bagiye gukora isuzuma n’igenzura ryo kwanga guhagarika imirwano ndetse n’imiterere y’ikibazo cy’umutekano muke cyavuzwe ku wa Mbere.
Izi nzego zigiye gukora iperereza nyuma y’aho igisirikare cya RDC kizwi nka ‘FARDC’ gishinje abarwanyi ba M23 kurasa ku ngabo z’u Burundi, ku nkambi y’impunzi ya Mubambiro no mu nkengero zaho, yifashishije Mortar 82 n’100.
Mbere y’uko izi nzego zitangira iperereza, Umuvugizi w’ingabo z’u Burundi, Colonel Floribert Biyereke yanyomoje FARDC. Umuvugizi wa M23, Maj. Willy Ngoma na we yatangaje ko ibirego by’izi ngabo za Leta bahanganye ari ibinyoma.
FARDC na M23 byakabaye byarahagaritse imirwano tariki ya 7 Werurwe 2023 hashingiwe ku mwanzuro wafashwe bigizwemo uruhare rukomeye n’umuhuza washyizweho n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, Perezida João Lourenço wa Angola, ariko ntibyubahirijwe.




