Masisi: M23 yigaruriye Kirumba, Gyagoro na Kalengera nyuma y’imirwano ikaze

Sangiza iyi nkuru

Imidugudu imwe ndetse n’uduce twinshi two muri Gurupoma ya Bashali Mokoto, ubu biragenzurwa n’inyeshyamba za M23 nyuma y’imirwano ikaze yabahuje n’igisirikare cya FARDC na Wazalendo kuri uyu wa Kane, itariki 21 Werurwe 2024, nyuma ya saa sita, muri Centre ya Kirumbu, muri Sheferi ya Bashali, yo muri Teritwari ya Masisi, muri Kivu y’Amajyaruguru.

Amakuru agera ku rubuga Kivu Morning Post ava muri ibyo bice, avuga ko inyeshyamba za M23 zabanje gutera ibirindiro bya Wazalendo biri ahitwa Kalengera, umudugudu uri mu kirometero 1 uvuye Kirumbu, mbere yo kugaba igitero ku murwa mukuru w’aka gace, ari wo centre ya Kirumbu.

Biravugwa ko inyeshyamba za M23 nyuma yo kwigarurira uyu mujyi, zakomeje zerekeza imbere i Kalengera, aho ngo zacanyiranye n’aba Wazalendo bari bashikamye banze kuhava ariko amaherezo biruka berekeza mu misozi yitegeye aka karere.

Kuri ubu imwe mu midugudu byemejwe ko yafashwe ni Kirumba, Gyagoro na Kalengera.

Ayo makuru arakomeza avuga ko kugeza ubwo iki kinyamakuru cyandikaga iyi nkuru, imirwano yari ikomereje Bweru, mu gihe abaturage bamwe bo mu bice byigaruriwe bari bahunze amasasu bagana mu bihuru basubiye mu ngo zabo mu masaha akuze kuri uyu wa Kane.

Ituze naryo ngo ryagarutse muri centre ya Kirumbu na Kalengera usibye ngo amasasu macye macye yumvikana yo gukanga umwanzi waba ukihihishe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *