Mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere ushize itariki 14 Ugushyingo 2022, ntibyari byiza ku baturage bo mu mudugudu wa Murambi, uturanye n’umujyi muto wa Ngungu muri Teritwari ya Masisi .
Ni nyuma y’iyicwa ry’umuturage witwa Rukundo Kimenyi w’imyaka 45, wari utuye muri ako gace, bivugwa ko yakubiswe n’amabandi ataramenyekana bikamuviramo urupfu.
Ibi biravugwa mu gihe muri iyi minsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo hakunze kumvikana ihohoterwa ry’abaturage bavuga Ikinyarwanda cyangwa basa nabo.
Uyu wahohotewe yishwe ahagana mu ma saa tatu z’ijoro ubwo yari atashye iwe i Ngungu, nk’uko byemezwa na Baraka Gabriel, watorewe kuba perezida wa sosiyete sivile nshya ya Masisi avugana na KivuMorningPost mu gitondo cyo kuwa Mbere.
Perezida wa sosiyete sivile ati: “Twamaganye ubwiyongere bw’ibibazo by’umutekano muke hano muri Ngungu. Mugenzi wacu yishwe mu buryo butarasobanuka. Iki gice gikomeje kuba mu mutekano muke muri iyi minsi kandi ntabwo tuzi uko twakwitwara mu bihe nk’ibi. “
Nubwo yamaganye umutekano muke ugenda wiyongera muri Masisi, uyu muyobozi wa sosiyete sivile asanga abashinzwe umutekano bakwiye gukora akazi kabo.


