Mavenge Sudi mu gitaramo kidasanzwe mu mujyi wa Kigali

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi akanaba umucuranzi, Mavenge Sudi benshi bazi ku ndirimbo nka Gakoni k’abakobwa, kuri ubu ategerejwe na benshi muri uyu mujyi wa Kigali aho arataramira abakunzi be kugeza mu gitondo.
Mavenge Sudi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Mutarama 2017, arataramira abakunzi be muri Bar Resto Nectar, iherereye mu mujyi wa Kigali, hafi y’agakinjiro imbere y’inyubako (etage) akarere ka Nyarugenge kahoze gakoreramo, hafi na Feu-Rouge; hafi na Banki y’Abaturage.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iki gitaramo kandi kiritabirwa n’abandi bahanzi baririmba injyana ya gakondo, biteganyije ko ari ugucurangira abakunzi be umuziki w’umwimerere (Live) akirigita gitari kugeza mu gitondo.
Ushobora kwibaza uti ese kwinjira ni angahe? Kwinjira ni ubuntu ubundi ukidagadura n’indirimbo nziza za Kinyarwanda.
Mavenge Sudi yamenyekanye ku ndirimbo nka Gakoni k’abakobwa, Simbi, kumunini,… Ku bwe akaba ahamya ko intego ari iyo kunezeza abafana bacinya akadiho.

Nectar1
Ibyo kunywa bisembuye muri Nectar

Nectar2
Uwageze muri Nectar ntiyicwa n’icyaka

Nectar3
Ushobora kunyarukira Nectar ukareba umupira w’i Burayi n’ahandi ku isi, ku buntu

nectar5 nectar6
Ku bindi bisobanuro wamahagara kuri 0788467619/ 0788419221
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *