Mbafite nta ntambara yantera ubwoba-Paul Kagame i Rubavu

Sangiza iyi nkuru

Ibikorwa byo kwiyamamaza umukandida, Paul Kagame w’umuryango FPR Inkotanyi yabikomereje mu karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, yatangarije abaturage bo muri aka karere ko abafite nta ntambara yamutera ubwoba.
Ibikorwa byo kwiyamamaza ku gicamunsi cyo ku wa 26 Nyakanga 2017, umukandida Paul Kagame yabikomereje mu murenge wa Mudende wo muri aka karere ka Rubavu, avuye muri Musanze na Nyabihu.
Mu ijambo umukandida Paul Kagame yagejeje ku baturage bari baje kumwakira babarirwa mu bihumbi, agendeye no ku ndirimbo na bo ubwabo baririmbaga bagira bati ‘Nta ntambara yantera ubwoba’, na we yabatangarije ko abafite nta n’imwe yamukanga.
Agira ati “Nanjye mbafite nta ntambara yantera ubwoba. Intambara yo kubaka igihugu no kukirinda ntabwo yatunanira”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yakomeje agira ati “Ingabo zingana nka mwe, zifite umutima nk’uwanyu zananirwa n’iyihe ntambara [barasubiza, Ntayo], Abaturage bararirimba [Nta ntambara yantera ubwoba], Intambara yo kubaka igihugu ntabwo yatunanira.
Yagarutse ku itariki amatora azabaho, ati “Itariki 4 z’ukwa 8 ni ugukomeza uru rugendo, ni mwe na njye, ubwo turi kumwe, turashaka kubaka igihugu rero, dukoresheje ubwenge bwacu, imbaraga zacu, ubumwe bwacu, hejuru ya byo n’ubushake.
Dushyize hamwe, n’ubushake bwacu nta cyatunanira, dukomeze ku itariki ya 4 z’ukwezi kwa munani, dukore igikorwa cyagenewe uwo munsi, dutore FPR, dutore umukandida wa FPR, dutore ubumwe, dutore umutekano,…
Amajyambere:
Ati “Muranshimishije cyane, murashaka amajyambere, agera kuri buri wese, agera kuri buri muryango, amashuli akubakwa neza, amavuriro kugirango Abanyarwanda bose bagire aho kwivuriza, amazi agere kuri buri wese, maze mushobore gukora mwikorera, abacuruza bacuruze, abahinga bahinge beze, aborozi batunge amagana,… nicyo gihugu twifuza kandi dushobora kugeraho bitewe nuko twabishatse.
Yasoje agira ati “Banyarubavu rero ibyo mbasaba murabizi, turishima kuba dufite abaturage b’igihugu nka mwe, abayobozi beza, politiki nziza ya FPR, aho Umunyarwanda aba nkundi, twese tukaba ba Ndi umunyarwanda. Hari imitwe ya politiki 8 yemeye gufatanya na FPR, nitugera mu matora bazatora umukandida wa FPR, nkuko mwabivuze nta Ntambara yadutera ubwoba”.
D1 2 D2 2
Mbere y’uko umukandida aza, uko byari byifashe:
Imvura yamaze iminota igera muri 40 igwa, yahise 14:35, aya masaha abaturage bari bakonje, imvura yajojobaga.
p5
P8
p7
P6 1
Ubwo imvura yagwaga, 14:20 abahanzi bari ku rubyino bashyushya imbaga y’abaturage yaje kwakira umukandida, Paul Kagame

P2 3
Abahanzi, Urban Boyz, Riderman, Butera Knowless na Tuyisenge Intore

P4 2
Intore Tuyisenge yongorerana na Knowless

P1 2 P3 2
P10
P11
Akabeho kari kabaye kenshi ariko ibyo gutaha ntibyari biirimo, buri wese yashakaga kubona umukandida wabo, Paul Kagame

P15 P14 P12 p9
Ubwo imvura yari ihise, abaturage batangiye gushyuha, amadarapo bari babitse ngo adatoha bayashyira hejuru ari nako bacinya akadido.
I1 1 I2 1
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com – Rubavu

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *