Pierre Claver Mbonimpa, Umurundi uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ndetse akaba n’umuyobozi w’ishyirahamwe riharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Burundi (APRODH), yarashwe mu mwaka wa 2015, ariko aza kurusimbuka, ubu atangaza ko yamenye ababikoze.
Mu kiganiro yagiranye n’iradiyo y’Abadage, DW News, Claver Mbonimpa yasabye ko ubutabera bwakora akazi kabwo, agashimangira ko nubwo hashize imyaka itatu, nta cyo abona cyari cyahinduka mu Burundi.
Ati “Gushimuta no kwica abantu birakomeje, murebye ibyegeranyo dusohora, mubona ko abantu bicwa abandi bagafungwa”.
Claver Mbonimpa avuga ko uwamurashe Imana ikamukiza amuzi, by’umwihariko ko na we atagize amahirwe yo gukomeza kubaho.
Ati “Abashatse kunyica ndabazi, uwandatse ndamuzi yakoraga mu iperereza na we yarishwe, yishwe hashize amezi atatu kuko yananiwe misiyo yahawe, …n’umuhungu we yarishwe, abashatse gukora ubwo bwicanyi ndabazi niyo mpamvu nshaka kubageza mu rukiko”.
Pierre Claver Mbonimpa w’imyaka 67, yarusimbutse ari ku wa Mbere itariki ya 3 Kanama 2015, nyuma yo kuraswa ariko agahita ajyanwa mu bitaro atarashiramo umwuka, nyuma yaje kujyanwa mu Bubiligi kuvurirwayo, ari naho ubu aba.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



