Me Richard Gisagara wunganira abaregera indishyi mu rukiko rwa rubanda rwa Paris yarakajwe nâigitabo cyâumushakashatsi akaba nâumunyamakuru Stephen Smith uhamya ko u Rwanda ruyoborwa nabi.
Stephen yifashishijwe mu rubanza rwa Dr Munyemana SosthĂšne nkâumutangabuhamya ushinjura kuri uyu wa 6 Ukuboza 2023, asobanura ko yageze mu Rwanda bwa mbere mu 1992, ku butegetsi bwa Habyarimana JuvĂ©nal.
Umucamanza yamusabye kuvuga ku byabaye mbere ya jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma yaho, asubiza ko habaye imbwirwaruhame nyinshi kandi ko nyuma ubukungu bwateye imbere. Yongereyeho ko hari abahunze u Rwanda, abenshi bajya mu Bufaransa.
Yibukijwe ko mu Rwanda higeze kuba ishyaka rimwe ryemewe, MRND, nyuma andi yemererwa gukora. Yabajijwe niba muri iki gihugu haragarutse ishyaka rimwe, ari ryo FPR, asubiza ko ayitwa ko atavuga rumwe nâubutegetsi akorera munsi yaryo.
Stephen yagize ati: âWitegereje, usanga hakora cyane ishyaka riri ku butegetsi. Hari andi mashyaka yitwa ko atavuga rumwe na ryo ariko ni ayemeye gukorana na ryo. Hari ukuntu wavuga ko ari sihyaka rimwe, iryo riyoboye kuko andi akorera munsi yaryo.â
Uyu mushakashatsi yakomeje agira ati: « Demukarasi nyayo iragoye, ntabwo abantu bisanzuye uko bikwiye. Muzasome za raporo nkâiza HRW. U Rwanda ni igihugu gifite ubutegetsi bwica, ruri mu bya mbere muri Afurika. Ni igihugu gitegekeshwa igitugu.â
Yakomeje avuga ko utanenga ubutegetsi bwâu Rwanda ngo ugire amahoro, asobanura ko we ubwe yigeze kubikora, ashushanywa nkâinkende, aciye amaboko. Ati: âNarareze ariko naje gukuraho icyo kirego, ndakireka.â
Me Gisagara yibukije Stephen ko yanditse igitabo yise âNĂ©grologieâ kirimo amagambo agira ati âKubera iki Afurika yapfuye?â Yahise amubaza ati: âUrakora iki muri iyo Afurika iri kuryana?â, na we amusubiza ati âSinicuza kuba naranditse iki gitabo kuko hari benshi cyasubije ibibazo bibaza ku Banyafurika.â
Umucamanza yaciye Me Gisagara mu ijambo, uyu munyamategeko wâabaregera indishyi amubwira ko ababazwa no kubona Stephen yandika ibikubiye muri iki gitabo. Ati: âNdi umunyafurika, birambabaza iyo mbona yandika ibintu nkâibi.â
Ntacyo uyu mutangabuhamya yavuze kuri Dr Munyemana kuko yasobanuye ko bataziranye. Yavuze gusa ibyo azi ku Rwanda kuva yarugeramo bwa mbere.


