Me Kabengera aremeza ko M23 na Twirwaneho ari amakiriro y’Abatutsi muri RDC

Sangiza iyi nkuru

Umunyamategeko Ally Kabengera uhagarariye Abanyekongo b’Abatutsi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru aremeza ko umutwe witwaje intwaro wa M23 n’uw’urinda Abanyamulenge wa Twirwaneho ukorera muri Kivu y’Amajyepfo ishobora kuba amakiriro yabo.

Me Kabengera ukunze kugaragaza ko Leta ya RDC yirengagiza ukuri kw’ikibazo cy’abarwanyi ba M23, mu butumwa yatambukije kuri Twitter kuri uyu wa 11 Gashyantare 2023, yatangaje ko Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bakomeje gukorerwa ihohoterwa, bityo ko M23 na Twirwaneho ari bo bonyine bashobora kubatabara.

Yagize ati: “Mu gihe cy’ifungwa ry’akarengane, ishimutwa, iyicwa, kwamburwa no kwimwa ubwenegihugu nta burinzi bwa Leta, twakwanzura ko M23 na Twirwaneho, muri make imitwe y’ubwirinzi, baba uburyo bwonyine bw’amakiriro? Asigaye ku bantu bamwe bo mu burasirazuba bwa RDC!”

Me Kabengera nk’umwe mu majwi b’Abanyekongo b’Abatutsi yumvikana cyane muri RDC, mu Gushyingo 2022, we hamwe n’abandi bavuga rikumvikana bahuye na Perezida Félix Tshisekedi ku bibazo abo bahuje ubwoko bahura na byo.

Uyu munyamategeko washinzwe umutwe wa politiki witwa Dynamique pour un Congo Nouveau yari amaze amezi ane atangaje ko M23 ari umutwe w’Abanyekongo bambuwe byose, barwanira ku butaka bambuwe, bityo ko abasirikare ba Leta baturuka kure nka Kinshasa badashobora kubatsinda.

Hari tariki ya 16 Nyakanga 2022, maze Me Kabengera agira ati: “M23 yiganjemo abakiri bato bahunze guhera mu 1980, bamwe mu 1984 n’abandi mu 1986. Ntibafite icyo bahomba kubera ko batakaje byose, iki kucyitaho ni ngombwa. Nta miryango bagira, nta butaka, nta n’ubwenegihugu. Ntabwo bakwemererwa kuba mu Rwanda cyangwa Uganda, natwe tuvuga tuti ‘Oya ni Abanyarwanda’. Ariko na bo bavuga bati ‘Ubu ni ubutaka bw’abo dukomokaho’.”

Inkuru zabanje

Ahabanza

Ahabanza

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *