c.jpg

Menya amapeti y’Igipolisi cy’u Rwanda n’uburyo yambarwa

Sangiza iyi nkuru

Iteka rya Minisitiri No. 01/12 ryo ku wa 13/12/2012 ryavuguruwe mu 2015, rigena ibirango bya polisi y’u Rwanda byerekeye ibendera, amapeti n’ikirangantego. Ingingo ya 2 y’iri teka ivuga ko umupolisi w’u Rwanda arangwa n’ikarita itangwa n’umuyobozi mukuru, IGP (Inspector General of Police), ndetse n’imyambaro y’akazi hamwe n’amapeti agaragaza urwego afite muri polisi.

Ingingo ya 4 ivuga ko igitambaro kidodeyeho ibiranga amapeti, gisa n’umukara. Iya gatatu igena aho bambara amapeti, ikavuga ko abofisiye bakuru bayambara ku ntugu zombi, mu gihe ba abofisiye bato n’abapolisi bato bayambara ku rutugu rw’iburyo.

Mu gipolisi cy’u Rwanda harimo amapeti 15 ari mu byiciro bitatu nk’uko twabigaragaje haruguru (abofisiye bakuru, abofisiye bato n’abapolisi bato).

Icyitonderwa: Iteka ryavuguruwe mu 2015, ryemeje ko agatambaro k’ubururu bukeye kabaho ibimenyetso (kagaragara mu mafoto kuva kuri Corporal kugera kuri Deputy Commissioner General), gasimbuzwa ak’umukara. Ubu abapolisi bambara ku rutugu udutambaro tw’umukara nk’uko bigaragara mu ifoto y’ipeti rya Commissioner General.

I. Abapolisi bato:

1. Constable: Iri peti ni ryo rito mu gipolisi cy’u Rwanda, buri wese winjira mu gipolisi akaba arihabwa. Tubibutse ko nta mupolisi udafite ipeti. Ufite iri peti, arangwa gusa n’agatambaro k’umukara gasa n’impuzankano kambarwa ku rutugu.

2.Corporal: Iri ni ipeti rya kabiri mu gipolisi cy’u Rwanda, rigizwe n’agatambaro k’umukara kariho utumenyetso tubiri dushushanyije nk’inyuguti ya ‘V’ turi mu ibara ry’umweru.

c.jpg

3. Sergeant: Iri ni ipeti rya gatatu, rirangwa n’utumenyetso dutatu twa ‘V’ dufite ibara ry’umweru tugerekeranye, tuba dushushanyije ku gatambaro k’umukara.

s-2.jpg

4. Senior Sergeant: Ni ipeti rikurikira, rirangwa n’utumenyetso dutatu twa ‘V’ tw’ibara ry’umweru, n’ishusho y’umwashi w’umweru hejuru yatwo.

ss.jpg

5. Chief Sergeant: Rigizwe n’agatambaro k’ubururu gakeye, gakoze nk’igi, kadodeyeho ibirango by’umweru bigizwe n’inuma iri hagati y’amagambo abiri; Rwanda na Police.

cs.jpg

II. Abofisiye bato

Iki cyiciro cy’abapolisi gihera ku ufite inyenyeri imwe. Abafite amapeti yo muri iki cyiciro, bayambara ku rutugu rw’iburyo.

6. Assistant Inspector: Rigizwe n’agatambaro k’umukara kambarwa ku rutugu, kadodeyeho ibirangamapeti by’ibara rya zahabu bigizwe n’ijambo ‘Police’ n’inyenyeri imwe.

aip.jpg

7. Inspector: Rigizwe n’agatambaro k’umukara kambarwa ku rutugu, kadodeyeho ibirangamapeti by’ibara rya zahabu bigizwe n’ijambo ‘Police’ n’inyenyeri ebyiri.

ip.jpg

8. Chief Inspector: Rigizwe n’agatambaro k’umukara kambarwa ku rutugu, kadodeyeho ibirangamapeti by’ibara rya zahabu bigizwe n’ijambo ‘Police’ n’inyenyeri eshatu.

screenshot_20200805-104935_1596617437035_1596617447486.jpg

III. Abofisiye bakuru

9. Superintendent: Rigizwe n’agatambaro k’umukara kambarwa ku rutugu, kadodeyeho ibirangamapeti by’ibara rya zahabu bigizwe n’ijambo ‘Police’ n’ikirangantego cy’igihugu.

sp.jpg

10. Senior Superintendent: Rigizwe n’agatambaro k’umukara kambarwa ku rutugu, kadodeyeho ibirangamapeti by’ibara rya zahabu bigizwe n’ijambo ‘Police’, inyenyeri imwe n’ikirangantego cy’igihugu hejuru yayo.

ssp.jpg

11. Chief Superintendent: Rigizwe n’agatambaro k’umukara kambarwa ku rutugu, kadodeyeho ibirangamapeti by’ibara rya zahabu bigizwe n’ijambo ‘Police’, inyenyeri ebyiri, ikirangantego cy’igihugu n’uturongo duhagaze dufite santimetero enye, dushushanyije ku gatambaro k’umukara bwijimye, kambarwa ku ikora.

csp.jpg

12. Assistant Commissioner: Rigizwe n’agatambaro k’umukara kambarwa ku rutugu, kadodeyeho ibirangamapeti by’ibara rya zahabu bigizwe n’ijambo ‘Police’, uducumu tubiri tunyuranyemo tuzengurutswe n’urugori, Ikirangantego cy’igihugu kiri hejuru yabyo n’udutambaro tw’umukara twambarwa ku ikora tudodeyeho agashushanyo kamwe n’igice k’ibibabi mu ibara rya zahabu.

cp.jpg

13. Commissioner: Rigizwe n’agatambaro k’umukara kambarwa ku rutugu, kadodeyeho ibirangamapeti by’ibara rya zahabu bigizwe n’ijambo ‘Police’, udukoni dusongoye tubiri tunyuranyemo tuzengurutswe n’urugori, inyenyeri imwe, Ikirangantego cy’igihugu kiri hejuru yayo n’udutambaro tw’umukara twambarwa ku ikora tudodeyeho udushushanyo tubiri tw’ibibabi mu ibara rya zahabu.

dcp.jpg

14. Deputy Commissioner General: Rigizwe n’agatambaro k’umukara kambarwa ku rutugu, kadodeyeho ibirangamapeti by’ibara rya zahabu bigizwe n’ijambo ‘Police’, udukoni dusongoye tubiri tunyuranyemo tuzengurutswe n’urugori, inyenyeri imwe, ikirangantego cy’igihugu kiri hejuru yayo n’udutambaro tw’umukara twambarwa ku ikora, tudodeyeho udushushanyo tubiri tw’ibibabi mu ibara rya zahabu.

cgp.jpg

15. Commissioner General: Ni ryo peti riri hejuru y’ayandi mu gipolisi cy’u Rwanda. Rigizwe n’agatambaro k’ubururu kambarwa ku rutugu, kadodeyeho ibirangamapeti by’ibara rya zahabu bigizwe n’ijambo ‘Police’, udukoni dusongoye tubiri tunyuranyemo tuzengurutswe n’urugori, inuma izengurutswe n’uruziga (hagati), ikirangantego cy’igihugu kiri hejuru yayo n’udutambaro tw’umukara twambarwa ku ikora, tudodeyeho udushushanyo dutatu tw’ibibabi mu ibara rya zahabu.

img-20200805-wa0016_1596620137790.jpg

Ubu Igipolisi cy’u Rwanda kiyobowe na DCG Dan Munyuza. Kuri izi nshingano yitwa IGP (Inspector General of Police) gusa iryo si ipeti ahubwo ni umwanya w’ubuyobozi muri polisi.

okay.jpg DCG Dan Munyuza, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda

Soma Izindi Nkuru

28 Responses

  1. Menya amapeti y’Igipolisi cy’u Rwanda n’uburyo yambarwa
    Niba police y’ U Rwanda ihagarariwe na DCG,Mutubwire mu Rwanda nta Commissioner General ubamo.

  2. Menya amapeti y’Igipolisi cy’u Rwanda n’uburyo yambarwa
    Niba police y’ U Rwanda ihagarariwe na DCG,Mutubwire mu Rwanda nta Commissioner General ubamo.

  3. Menya amapeti y’Igipolisi cy’u Rwanda n’uburyo yambarwa
    Amapeti yaba police aba Ari munsi yayabasirikare,kuko iyo umusirikare agiye mugipolice bahita bamuzamura mwipeti,ikindi nuko umupolice Ari umu sevili kuko uzarebe iyo akosheje bamufungira muri gereza za gisivile,kuko no mumahanga ubundi umupolice yitwa (SivaPol)bisobanuye c sivilian police

    1. Menya amapeti y’Igipolisi cy’u Rwanda n’uburyo yambarwa
      Igipolice cyu Rwanda gitandukanye kure ni bindi bipolice uzi kwisi oe uzasure police igusobanurire neza kuko ibyo uvuga ntabyo uzi urayivuga nkutayizi uyizi siwayivuga gutyo

    2. Menya amapeti y’Igipolisi cy’u Rwanda n’uburyo yambarwa
      Igipolice cyu Rwanda gitandukanye kure ni bindi bipolice uzi kwisi oe uzasure police igusobanurire neza kuko ibyo uvuga ntabyo uzi urayivuga nkutayizi uyizi siwayivuga gutyo

  4. Menya amapeti y’Igipolisi cy’u Rwanda n’uburyo yambarwa
    Amapeti yaba police aba Ari munsi yayabasirikare,kuko iyo umusirikare agiye mugipolice bahita bamuzamura mwipeti,ikindi nuko umupolice Ari umu sevili kuko uzarebe iyo akosheje bamufungira muri gereza za gisivile,kuko no mumahanga ubundi umupolice yitwa (SivaPol)bisobanuye c sivilian police

  5. Menya amapeti y’Igipolisi cy’u Rwanda n’uburyo yambarwa
    Bicamuziheniza koshaka kujyamu giparisi mfiti myaka 22 niga S5 nimeroyangeni 0789750129 ndabakundacyane.

    1. Menya amapeti y’Igipolisi cy’u Rwanda n’uburyo yambarwa
      Icyambere ni ukuba uzi kwandika no gusoma,none urangije utazi kwandika ikinyarwanda!shyiramo akabaraga na cyo ukimenye.

    2. Menya amapeti y’Igipolisi cy’u Rwanda n’uburyo yambarwa
      Icyambere ni ukuba uzi kwandika no gusoma,none urangije utazi kwandika ikinyarwanda!shyiramo akabaraga na cyo ukimenye.

  6. Menya amapeti y’Igipolisi cy’u Rwanda n’uburyo yambarwa
    Bicamuziheniza koshaka kujyamu giparisi mfiti myaka 22 niga S5 nimeroyangeni 0789750129 ndabakundacyane.

  7. Menya amapeti y’Igipolisi cy’u Rwanda n’uburyo yambarwa
    umuvugizi wa polisi aba afite irihe peti

  8. Menya amapeti y’Igipolisi cy’u Rwanda n’uburyo yambarwa
    umuvugizi wa polisi aba afite irihe peti

  9. Menya amapeti y’Igipolisi cy’u Rwanda n’uburyo yambarwa
    umuvugizi wa polisi aba afite irihe peti

  10. Menya amapeti y’Igipolisi cy’u Rwanda n’uburyo yambarwa
    umuvugizi wa polisi aba afite irihe peti

  11. Menya amapeti y’Igipolisi cy’u Rwanda n’uburyo yambarwa
    umuvugizi wa polisi aba afite irihe peti

    1. Menya amapeti y’Igipolisi cy’u Rwanda n’uburyo yambarwa
      Ubu umuvigizi wa police afite ipeti rya deputy commission general

    2. Menya amapeti y’Igipolisi cy’u Rwanda n’uburyo yambarwa
      Ubu umuvigizi wa police afite ipeti rya deputy commission general

  12. Menya amapeti y’Igipolisi cy’u Rwanda n’uburyo yambarwa
    umuvugizi wa polisi aba afite irihe peti

  13. Menya amapeti y’Igipolisi cy’u Rwanda n’uburyo yambarwa
    umuvugizi wa polisi aba afite irihe peti

  14. Menya amapeti y’Igipolisi cy’u Rwanda n’uburyo yambarwa
    umuvugizi wa polisi aba afite irihe peti

  15. Menya amapeti y’Igipolisi cy’u Rwanda n’uburyo yambarwa
    umuvugizi wa polisi aba afite irihe peti

  16. Menya amapeti y’Igipolisi cy’u Rwanda n’uburyo yambarwa
    umuvugizi wa polisi aba afite irihe peti

  17. Menya amapeti y’Igipolisi cy’u Rwanda n’uburyo yambarwa
    Ndifuza kunjya mugipolice cyurwanda narangije kaminuza niga laboratoire kdi nkunda kuba umupolice

  18. Menya amapeti y’Igipolisi cy’u Rwanda n’uburyo yambarwa
    Ndifuza kunjya mugipolice cyurwanda narangije kaminuza niga laboratoire kdi nkunda kuba umupolice

  19. Menya amapeti y’Igipolisi cy’u Rwanda n’uburyo yambarwa
    Ndifuza kunjya mugipolice cyurwanda narangije kaminuza niga laboratoire kdi nkunda kuba umupolice

  20. Menya amapeti y’Igipolisi cy’u Rwanda n’uburyo yambarwa
    Ndifuza kunjya mugipolice cyurwanda narangije kaminuza niga laboratoire kdi nkunda kuba umupolice

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *