Nyuma y’ubusabe bwa bamwe mu bakurikira bwiza.com basomye inkuru zibamenyesha ibirango n’amapeti y’igisirikare n’ay’igipolisi by’u Rwanda, twateguye n’indi y’abacungagereza, urwego rukumbi rwahawe inshingano zo kurinda umutekano w’imfungwa n’abagororwa.
Iteka rya Perezida No. 31/01 ryo ku wa 24/1/2018 ni ryo rishyiraho sitati yihariye y’abacungagereza rikanagena ibirango n’amapeti bihabwa abacungagereza, mu nzego eshanu barimo.
Hashingiwe ku mapeti, abacungagereza bari mu byiciro bitanu: Abawada, su-ofisiye, abofisiye bato, abofisiye bisumbuye na ba komiseri.
Ufite ipeti rikuru muri uru rwego yitwa CG (Commissioner General), umucungagereza mutoya (ufite ipeti rito) yitwa Umuwada (Warder), uyu akaba nta kirango cy’ipeti agira, keretse impuzankano ya kati gusa yambara.
Abasomye inkuru ivuga ku mapeti y’abapolisi yasohotse tariki ya 5 Kanama 2020, bagerageza kugereranya amapeti yabo n’ay’abacungagereza kuko ajya guhura. Aho bitandukanira ni ku kirango cy’Urwego rushinzwe imfungwa n’amagereza, RCS (Rwanda Correction Servise) ku ipeti rya ‘Chief Sergeant’ ndetse n’amabara y’ibirango.
Turebere hamwe amapeti yose n’ibirango byayo:
I. Wada (Warder)
Ni umucungagereza muto, udafite ikirango cy’ipeti na kimwe, keretse impuzankano y’ibara rya kaki yambara.
Abacungagereza benshi batangirira inshingano ku ipeti rya Warder
II. Su-ofisiye
Kaporali (Corporal)
Iri peti rirangwa n’utumenyetso tubiri tw’inyuguti ya ‘V’ dushushanyije mu gatambaro k’ibara rya ‘chocolat’ kambarwa ku rutugu.

Serija (Sergeant)
Rirangwa n’utumenyetso dutatu tw’inyuguti ya ‘V’ dushushanyije ku gatambaro ka ‘chocolat’ kambarwa ku rutugu.

Senior Sergeant
Iri peti rirangwa n’utumenyetso dutatu tw’inyuguti ya ‘V’ n’akamenyetso k’umwashi gashushanyije hejuru yatwo, dushushanyije ku gatambaro ka ‘chocolat’ kambarwa ku rutugu.

Chief Sergeant
Iri peti rirangwa gusa n’ikirango cy’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’amagereza, RCS, gishushanyije ku gatambaro ka ‘chocolat’ kambarwa ku rutugu.

III. Abofisiye bato
Assistant Inspector of Prison
Iri peti rirangwa n’akamenyetso k’inyenyeri imwe, ishushanyije ku gatambaro ka ‘chocolat’ kanditseho ijambo ry’impine, RCS munsi yayo.

Inspector of Prison
Rirangwa n’utumenyetso tubiri tw’inyenyeri, dushushanyije ku gatambaro kanditseho ijambo RCS munsi yazo.

Chief Inspector of Prison
Rirangwa n’utumenyetso tw’inyenyeri eshatu, dushushanyije ku gatambaro kanditseho RCS munsi yazo.

IV. Abofisiye bisumbuye
Iki ni icyiciro cya kane cy’urwego rw’abacungagereza, kirimo abafite ipeti kuva kuri SP (Superintendent of Prison) kugera kuri CSP (Chief Superintendent of Prison.
Superintendent of Prison
Iri peti rirangwa n’Ikirangantego cya Repubulika y’u Rwanda gishushanyije ku gatambaro kanditseho RCS.

Senior Superintendent
Rirangwa n’Ikirangantego cya Repubulika y’u Rwanda n’ikimenyetso cy’inyenyeri imwe iri munsi, bishushanyije ku gatambaro kanditseho RCS.

Chief Superintendent
Rirangwa n’Ikirangantego cya Repubulika y’u Rwanda n’ibimenyetso by’inyenyeri ebyiri ziri munsi, bishushanyije ku gatambaro kanditseho RCS. CSP kandi yambara udutambaro tubiri turiho akarongo twambarwa ku ikora.

V. Komiseri
Urwego rwa ba komiseri, rurimo amapeti ane kuva kuri CP (Commissioner of Prison) kugera kuri Komiseri Mukuru, CGP (Commissioner General of Prison).
Assistant Commissioner of Prison
Rirangwa n’akamenyetso k’uduti tubiri dusobekeranye, tuzengurutswe n’urugori ndetse n’Ikirangantego cya Repubulika y’u Rwanda gishushanyije hejuru yatwo. ACP yambara n’udutambaro tubiri dushushanyijeho ibabi rimwe n’igice.

Commissioner of Prison
Ni ipeti rirangwa n’uduti tubiri dusobekeranye, tuzengurutswe n’urugori, inyenyeri imwe hagati n’Ikirangantego cya Repubulika y’u Rwanda. Urifite kandi yambara utudambaro tubiri tw’umukara ku ikora, dushushanyijeho amababi abiri mu ibara ryera.

Deputy Commissioner General of Prison
Iri peti rirangwa n’akamenyetso k’uduti tubiri dusobekeranye, tuzengurutswe n’urugori, inyenyeri ebyiri hejuru ndetse n’Ikirangantego cya Repubulika y’u Rwanda hejuru ya byose, Ufite iri peti yambara udutambaro tubiri ku ikora, dushushanyijeho amababi abiri n’igice mu ibara ryera.

Commissioner General of Prison
Ni ryo peti risumba ayandi yose mu bacungangereza. Rirangwa n’akamenyetso k’uduti tubiri dusobekeranye, tuzengurutse n’urugori, ikirango cya RCS (hagati) ndetse n’Ikirangantego cya Repubulika y’u Rwanda hejuru. CGP yambara kandi ku ikora udutambaro tubiri tw’umukara, dushushanyijeho amababi atatu mu ibara ryera.

Komiseri Mukuru wa RCS ni George Rwigamba, akaba afite ipeti rikuru (CGP) muri uru rwego.
CGP George Rwigamba ni we Komiseri Mukuru wa RCS



2 Responses
Menya byinshi ku birango n’amapeti by’urwego rwihariye rucunga amagereza
Ntabwo amapeti ari kugitambaro cy’umukara ahubwo aba ari kugitambaro cya chocolate, thx
Menya byinshi ku birango n’amapeti by’urwego rwihariye rucunga amagereza
Ntabwo amapeti ari kugitambaro cy’umukara ahubwo aba ari kugitambaro cya chocolate, thx