Menya ibishya bigaragara mu itegeko rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe

Sangiza iyi nkuru

Itegeko nº 27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura ryasohotse mu Igazeti ya Leta ya Repubulila y’u Rwanda n° 31 yasohotse ku wa 01/08/2016 ni Itegeko rishya ryaje risimbura Itegeko n° 22/99 ryo ku wa 12/11/1999 ryuzuza igitabo cya mbere cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano kandi rishyiraho igice cya gatanu cyerekeye imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura.

[ad id=”44145″]

Itegeko n° 22/99 ryo ku wa 12/11/1999 ryuzuza igitabo cya mbere cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano kandi rishyiraho igice cya gatanu cyerekeye imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura, uretse kuba hari ibibazo bimwe na bimwe ritari ryaragaragaje uburyo byakemuka, ntiryari rikijyanye n’igihe ukurikije uko umuryango Nyarwanda ugenda utera imbere cyane cyane mu byerekeranye n’uburenganzira bwa Muntu, by’umwihariko uburenganzira bw’igitsina Gore;

Iri Tegeko rishya rigereranyijwe n’iryari risanzwe, bigaragara ko ryasobanuye mu buryo burambuye kandi bwumvikana ibyerekeye imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura, ndetse hagaragaramo ingingo nshya zitari zarateganyijwe mu Itegeko ryavanyweho.

Impamvu z’ingenzi zatumye iri tegeko rijyaho

  1. Guhuza itegeko rishya n’Itegeko Nshinga nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu cyane cyane mu mahame yaryo arebana no kwegereza ubuyobozi abaturage (mu gihe nta muzungura uhari, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge akaba ari we uzajya atanganza umurage utagira nyirawo (deshérance) aho kuba Burugumesitiri);
  2. Ibi bikajyana no kuvana inyito zishaje mu itegeko (burugumesitiri, komini, urukiko rwa mbere rw’iremezo,….), hagakoreshwa inyito nshya ziberanye n’ivugurwa ry’ubutegetsi bwa Leta (Umunyabanga Nshingwabikorwa);
  3. Kubahiriza amahame y’uburinganire hagati y’umugabo n’umugore.

[ad id=”44145″]

Bimwe mu by’ingenzi bishya bigaragara muri iri tegeko nibi bikurikira:

Ku byerekeranye n‘imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe

  1. Urupfu rw’umwe mu bashyingirwanywe rwongewe mu mpamvu zikuraho uburyo bw’imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe (ingingo ya 25). Ibi bizafasha mu gutandukanya uburenganzira bwo kuzungura uwapfakaye afite n’uburenganzira akomora ku buryo bw’imicungire y’umutungo yahisemo.Ugutandukana by’agateganyo —séparation de corps — byavanywe muri izo mpamvu kuko iyo abantu batandukanye by’agateganyo baba bashobora kwongera kubana ku buryo butagoranye.
  2. Umutungo wose wanditse kuri umwe mu bashyingiranywe ubarirwa mu mutungo w’abashyingiranywe mu buryo bw’ivangamutungo rusange (Ingingo ya 6).

Kubyerekeranye n‘impano

  1. Hongewemo ko impano Impano itanzwe mu rwego rw’umuryango ishobora gutangwa hagati y’abashyingiranywe ubwabo cyangwa hagati y’abashyingiranywe n’undi muntu cyangwa igatangwa hagati y’ababyeyi n’abana babo kuri bimwe mu bigize umutungo wabo. Iyo ababyeyi baha umwana wabo impano, babikora hadashingiwe ku ivangura hagati y’abana b’abakobwa n’abahungu.
  2. Impano itanzwe mu rwego rw’umuryango ishobora gukorerwa inyandiko mpamo cyangwa inyandiko bwite cyangwa igashyikirizwa gusa nyirayo.

Kubyerekeranye n’izungura

  1. Uwapfakaye afite uburenganzira bwo kugira uruhare mu izungura ry’umutungo wasizwe n’uwo bashyingiranye (ingingo ya 75);
  2. Hateganijwe urutonde rw’abazungura no mu bundi buryo bw’imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe. Itegeko risanzwe ryateganyaga uru rutonde gusa mu buryo bw’ivanguramutungo risesuye.
  3. Impamvu zo kwamburwa uburenganzira bwo kuzungura zagabanijwemo ibice bibiri:

– kwamburwa uburenganzira nta mpaka (automatic deprivation), harimo guta umwana, kumushora mu busambanyi no kumugirira ibikorwa by’urukozasoni (ingingo ya 56);

– izindi mpamvu zo kwamburwa uburenganzira bwo kuzungurwa (other possible reasons of deprivation) ( Ingingo ya 57)

 
Src:Minijust
 
 
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
 
@bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *