Biragora kumva no gusobanukirwa icyatumye inshuti, umuvandimwe ahitamo kwiyahura. Akenshi nta bimenyetso uba warabonye byakwerekako mugenzi wawe agiye kwiyahura.
Abantu basaga 800000 ku Isi buri mwaka bariyahura, gusa abenshi ntabwo bavuga kimwe ku bijyanye n’impamvu abantu biyahura. Bamwe bavuga ko umuntu aba yagize intege nke abandi bakavuga ko ari amahitamo y’umuntu ariko mu by’ukuri impamvu umuntu yiyahura cyangwa se yiyambura ubuzima ni nyinshi.
Iyambere ni agahinda gakabije gatera umuntu kugira ububabare bw’inyuma ku mubiri n’ahandi mu mubiri hatagarara, ibi bikaba byatuma umuntu atekeraza ko Isi yaba nziza batayiriho.
Impamvu ya kabiri itera kwiyahura ni ukugira kwicuza cyane, hari imico myinshi ivuga ko gukora amakosa ari ikimenyesto cyo gutsindwa, bityo bigatuma hari abantu bakora amakosa bakumva ko batababarirwa bakizera ko igihano cyazana ubutabera kubikorwa bakoze ari ukwiyahura.
Indi mpamvu itera abantu kwiyambura ubuzima ni ubukene, kubura, ukareba epfo na ruguru ukabura ubufasha, bikaba byatuma umuntu yifuza kuva ku Isi.
Hari ibimenyetso bigaragaza ko umuntu ashobora kwiyahura harimo kumva ko ari umutwaro ku bandi, kuvuga ku bijyanye no kwiyahura no kubigambirira no guhangayika cyane bigatuma abona ko nta bisubizo by’ibazo afite bihari.
Abahanga mu mitekerereze bavuga ko bimwe mu byarinda umuntu kwiyahura ari ukuganirizwa, nubwo bamwe mu bagambirira kwiyahura batabivuga ariko uwabashije kubigaragaza cyangwa uwabigerageje bikanga aba agomba kuganirizwa no kuvurwa.


