Muri Mitahato, umudugudu muto wo mu cyaro cya Kenya, si igitangaza kubona amagambo nka bienvenue aho abantu binjirira , no kumva abantu bavuga bonjour cyangwa bati à §a va iyo barimo basuhuzanya bagenda. Nyamara kandi Kenya nk’igihugu cyakoronijwe n’Ubwongereza bimenyerewe ko bavuga icyongereza, igiswayile n’indimi gakondo zo muri icyo gihugu.
Umwe mu miryango yo muri ako karere mu majyaruguru ya Nairobi urishimira kuba warabaye umudugudu wa mbere uvuga igifaransa muri Kenya.Radio mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yatangaje iyi nkuru ivuga ko uwo muryango nyuma yo kwiga igifaransa igihe yakoraga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, umujyanama mukuru w’umuryango w’abibumbye ushinzwe uburenganzira bwa muntu Chris Mburu yafunguye isomero n’ikigo cyigisha igifaransa muri uwo mujyi yavukiyemo.
Kuva icyo gihe ururimi rw’igifaransa rwakwirakwiriye mu bantu b’ingeri zose bateranira buri gihe mu kigo cya Mburu bise “Umudugudu w’Abafaransa I Mitahato“. “Urubuga rw’iki kigo rugira ruti: “Mitahato yatunguye Abanyakenya ndetse n’abanyamahanga mu kwakira igifaransa, ururimi abantu bake cyane muri Kenya bafite ubushake bwo kwiga, tutibagiwe no kuvuga”.
Umwaka ushize Mburu yahawe umudari wa Chevalier, igihembo cyatanzwe na guverinoma y’Ubufaransa kubera imbaraga yagize mu gukwirakwiza Igifaransa. Ambasaderi w’Ubufaransa muri Kenya, Arnaud Suquet, yemeje ko ambasade ishyigikiye iki kigo gihuza Kenya n’Ubufaransa binyuze mu mvugo n’umuco.
Suquet yavuze ko Mburu yatangiriye ahoroheje , kandi ko nyuma yo gukora akazi gakomeye muri diplomasi muri Loni yagarutse “kuba igisubizo ku muryango we” abigisha n’ururimi rw’igifaransa.
Abakuze bahawe ikaze
Ishuri ry’umwarimu w’igifaransa Solomon Chege rigizwe n’abanyeshuri bingeri zose bafite intego imwe: kwiga igifaransa. Chege yabwiye RFI ati: “Dufite abanyeshuri barenga 100 bakomeza kwiyongera kubera amasomo y’ubuntu atangwa.
Jane Njeri w’imyaka mirongo itandatu yiga mu ishuri rimwe n’umwuzukuru we Margret Wanjiru. Kuva mu mwaka wa 2020 baba bicaranye bombi biga ntawe utewe upfunwe n’imyaka y’ubukure y’umwe cyangwa uwundi. Njeri agira ati: “Abantu bakundaga kwibaza icyo nyogokuru akora mu ishuri ryuzuye abana. Twishimiye amahirwe tutigeze tugira mu bwana bwacu. Ndishimye kuko ibitekerezo byanjye nabisangiza abandi mu rundi rurimi rutari izo twari tumenyereye. Ni byiza cyane.’’
Mu buryo butandukanye na bagenzi be biga igifaransa kubera impamvu zabo bwite, Joseph Kanyara, warangije amashanyarazi muri kaminuza ya tekinike ya Kenya, afite intego ndende. “Ndashaka guteza imbere amasomo yanjye mu by’ubwubatsi mu Bufaransa. Ndashaka kujyayo nzi neza igifaransa. Ubu ngeze ku rwego rwa kabiri nkamirika igifaransa”, nk’uko yakomeje abitangariza RFI.
Bwiza.com


