Menya ubwoko bwa Hadza bubaho budahinga, butorora

Sangiza iyi nkuru

Abo mu bwoko bwa Hadza babayeho mu buzima bwihariye. Ntabwo borora cyangwa ngo bahinge imyaka, babaho bahiga, bashaka aho babona ibyo kurya mu mashyamba.

Ubwoko bwa Hadza ni bumwe mu bwoko bugihiga muri Afurika bubarirwa mu baturage barenga 1300 muri Tanzaniya.

Bahorana imiheto bakoresha bahiga ibyo kurya bifite intungamubiri birimo ibimera biribwa nk’uko bitangazwa n’ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi bw’Isi muri Tanzaniya.

Barya imizi y’ibimera, imbuto n’ubuki. Buri munsi barangwa no gukora urugendo rurerure mu byatsi birebire bashaka imbuto, bahiga ahari imbuto n’imizi y’ibiti iribwa, ntibagombera gutwara byinshi bafata ibihagije imiryango yabo bakikomereza.

Mu gihe ikiremwamuntu kiba cyifuza ibintu byinshi bitandukanye, si ko bimeze ku bwoko bwa Hadza, ibyo bakenera bigira aho bigarukira. Ntibakenera kubaka amazu cyangwa kuba bagira imitungo, bifatira ibyatsi byumye n’amashami y’ibiti bakiyubakira inzu.

Ni abahigi bagezweho uyu munsi, ntibita ku gihe bagezemo (season) cyangwa ngo bafate akaruhuko. Abenshi bibera mu rubura rwo mu kibaya cya Eyasi mu misozi yo muri Tanzaniya.

Ubu bwoko kugira ngo bubashe kugirana ubwumvane n’abari kure yabo bacana imiriro cyangwa bakarema urusaku rwamajwi runaka, abahanga mu bumenyamuntu bavuga ko bakomoka ku gisekuru cy’abantu babayeho mu myaka miliyoni 1.9, mu bice byo mu butayu bwa Sahara.

Bivugwa ko bitewe n’iterambere ry’imijyi uko ibinyejana byagiye bihita, ubu bwoko bwatangiye gukora ingendo ndende bushaka aho bakura ibyo kurya.

Biremewe ko mu bwoko bwa Hadza uwagiye gushaka umuhigo agaruka nta kintu afite.

Bivugwa ko ari abantu bakoraga ingendo ku mugabane wa Afurika ibisekuru byabo byabagaho imyaka ibihumbi 50 y’ubukure.

Ni bwo bwoko bw’abantu bahora bishimye, ntabwo bakoresha ubwonko bwabo bibaza uko ejo hazaba hameze cyangwa uko umunsi bariho urarangira. Iyo bukeye bukira baba bagomba kwishimira uwo munsi. Iyo babonye ibyo Kurya naho kuryama baba babonye byose.

Niyobuhungiro David

Soma Izindi Nkuru

The Ben ari mu bitaro

April 16, 2026

14 Responses

    1. Menya ubwoko bwa Hadza bubaho budahinga, butorora
      Nabo ni ibiremwa by’imana bifite ubwenge.Wenda wasanga bakundana mu gihe twebwe twize tukaminuza duhora mu ntambara.Wenda wasanga badasambana cyangwa batarya ruswa nkatwe.Niba ariko bimeze,,imana yazabahemba ubuzima bw’iteka muli paradizo nk’abandi bose birinda gukora ibyo imana itubuza.Uwabangezaho nkabigisha bible kandi ku buntu.Niwo murimo Yesu yasize asabye umukristu nyakuli wese.

    2. Menya ubwoko bwa Hadza bubaho budahinga, butorora

    bororoka gute se ko mbona bose ari igitsina gabo? ubu ntabuzima bwiza mbabonyeho dore ibiguru byabo wagira ngo baba mu ivu !!!! ahubwo leta ibafashe kuva mu myumvire yabo barayobye

  3. Menya ubwoko bwa Hadza bubaho budahinga, butorora
    bororoka gute se ko mbona bose ari igitsina gabo? ubu ntabuzima bwiza mbabonyeho dore ibiguru byabo wagira ngo baba mu ivu !!!! ahubwo leta ibafashe kuva mu myumvire yabo barayobye

  4. Menya ubwoko bwa Hadza bubaho budahinga, butorora
    bororoka gute se ko mbona bose ari igitsina gabo? ubu ntabuzima bwiza mbabonyeho dore ibiguru byabo wagira ngo baba mu ivu !!!! ahubwo leta ibafashe kuva mu myumvire yabo barayobye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *