Meya w’umujyi wa Kampala, Erias Lukwago yari agiye kurwanira n’Umuvugizi wa guverinoma ya Uganda, Ofwono Opondo mu kiganiro ‘Frontline’ bombi bahuriyemo kuri NBS TV.
Ku mbuga nkoranyambaga no ku binyamakuru byo muri Uganda hasakaye videwo ngufi igaragaza Meya Lukwago na Opondo baterana amagambo, bigera aho Umuvugizi wa guverinoma ahaguruka, asatira umuyobozi wa Kampala.
Opondo watungaga urutoki Lukwago, yumvikana amukanga ati: “Ceceka! Cekeka! Uri umunyamategeko, ushobora kunyumva? Twafata icyemezo cyo kugusohora hano (mu kiganiro). Nagusohora hano, Lukwago.”
Lukwago na we atunga Opondo urutoki, yamusubije ati: “Ndabizi ufite ubwo bubasha. Ndabizi hari umuntu wigeze kurasa. Ngaho ndasa, ndasa.” Yamwibutsaga uwo yaketse ko ari umujura yiciye ku ishuri rya Kampala Parents School nk’uko Chimpreports ibisobanura.
Ubwo Opondo yasatiraga Meya, ikiganiro cyahise gikurwaho mu buryo bw’amashusho, ariko mu ijwi Lukwago yumvikana avuga ati: “Oya, oya. Ndasa” byumvikana ko bakomeje guterana amagambo, ari na ho yaba yakubitiwe.
Iki gikorwa cyamaganwe n’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Dr Kizza Besigye ushinja iyi televiziyo kunanirwa kurinda umutekano wa Lukwago yemeza ko yahohotewe.
Ubwo Lukwago na Opondo bari bakiri kuri biro bya NBS, Dr Besigye yagize ati: “Meya Erias Lukwago yahohotewe nabi na Bwana Ofwono Opondo, Umuvugizi w’igisirikare cya NRM kiri ku butegetsi, mu kiganiro Frontline ‘live’ kuri NBS TV. Aracyari mu biro bya NBS, mu gihe Opondo akomeje gushaka kumwibasira!
Anenga iyi televiziyo, Dr Besigye yagize ati: “Birababaje ko ikinyamakuru kidashobora kurinda umutekano w’abatumirwa bacyo. Bazaryozwa ihungabana n’ibyangijwe kuri Meya w’umurwa mukuru wacu.”
Mu butumwa Lukwago yatangaje kuri uyu wa 29 Nyakanga 2022 ku byamubayeho, yashimye Imana ko yashoboye kuva mu kiganiro amahoro. Ati: “Mfite amagambo make yo gusobanura ibyambayeho muri NBS TV Frontline. Biteye ubwoba banya-Uganda bagenzi banjye! Isengesho ryanjye ryonyine ni uko nahavuye amahoro.”
Opondo we ntacyo aravuga ku byabereye kuri NBS TV.


