20260527_190602

Meya wa New York w’Umusiramu yagiye gusari yambaye ikanzu ya Arsenal FC

Sangiza iyi nkuru

Meya wa New York, Zohran Mamdani, yagaragaye yambaye ikanzu (thobe) iriho amabara n’ibirango by’ikipe ya Arsenal FC mu birori byo kwizihiza Eid al-Adha byabereye muri Bronx kuri uyu wa gatatu.

Uyu muyobozi wa mbere w’Umusilamu uyoboye umujyi wa New York, usanzwe ari umufana ukomeye wa Arsenal, yari yambaye iyo kanzu y’ubururu n’umutuku iriho amagambo “Emirates Fly Better”, umuterankunga mukuru w’iyo kipe yo mu Bwongereza.

Mamdani yifatanyije n’abaturage b’Abayisilamu mu masengesho yo kwizihiza Eid al-Adha, aho yavuze ko uyu munsi wibutsa abantu agaciro ko kwitanga no gufashanya hagati y’abaturage.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, yavuze ko yifuza kuyobora New York ashyira imbere ubumwe n’ubufatanye kugira ngo abaturage bose babashe kubona ibiribwa, amacumbi n’uburyo bwo kurera abana mu buryo buboroheye.

Imyambarire ye yakomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru, bamwe bayishima nk’ikimenyetso cyo kwerekana umuco n’urukundo rwa ruhago, abandi bavuga ko idakwiriye umuyobozi mukuru w’umujyi nka New York.

20260527 190602

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *