Uwahoze ari icyamamare mu mukino w’iteramakofe ku isi, Mike Tyson, bivugwa ko yahaye Donald Trump ibaruwa yanditswe n’intoki na Sean “Diddy” Combs, asaba imbabazi Perezida (pardon).
Ibi byatangajwe n’ikinyamakuru The Sun, kivuga ko Tyson yahaye Trump iyo baruwa ubwo yari yasuye White House mu Ugushyingo.
Mu cyumweru gishize, Perezida Trump yemeje ko Diddy yamwandikiye amusaba imbabazi, ariko avuga ko atigeze atekereza kuzimuha. Diddy, ubu ufite imyaka 56, ari gufungwa imyaka ine nyuma yo guhamywa ibyaha bibiri bijyanye no gutwara abantu agamije uburaya mu 2025.
Amakuru avuga ko mbere yo kujya muri White House, Mike Tyson yabanje guhura n’umwe mu bantu ba hafi ba Diddy, amuha iyo baruwa amusaba kuyishyikiriza Perezida. Nubwo Tyson yavuze ko yari afite impungenge, yemeye kubikora, nyuma aza kwemeza ko yayihaye Trump uko yari yabisabwe.
White House yavuze ko nubwo ayo makuru atahakanywe byeruye, nta cyahindutse ku mwanzuro wa Perezida ku bijyanye n’izo mbabazi. Trump yongeye gushimangira ko atari gutekereza guha Diddy imbabazi, nubwo yemeye ko yamwandikiye.
Uretse ibyo, Diddy akomeje guhura n’ibindi bibazo by’amategeko, birimo ibirego bishya by’ihohotera rishingiye ku gitsina byatanzwe n’umugabo wavuze ko yahohotewe mu 2020. Ubu Diddy afungiye muri gereza ya Leta zunze ubumwe za Amerika iri muri New Jersey, mu gihe urubanza rwe rugikomeje gukurikirwa n’abantu benshi ku isi.


