Kuri uyu wa Gatanu ushize, abafatanyabikorwa ba Afurika mu iterambere biyemeje gutanga miliyari 30 z’amadolari mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubusugire bw’ibiribwa ku mugabane wa Afurika mu myaka itanu iri imbere .
Ibi byatangajwe nyuma yo gusoza inama y’ibiribwa ku mugabane wa Afurika yabereye mu murwa mukuru wa Senegal, Dakar.
Inkunga izaba ishingiye ku nkunga itaziguye mu gushyigikira ubuhinzi no kongera ibiribwa ku mugabane.
Iyi nama yashimiye “ishoramari riteganijwe rya miliyari 10 z’amadolari rya Banki Nyafurika ishinzwe Iterambere ndetse na miliyari 20 z’amadolari y’abandi bafatanyabikorwa benshi mu rwego rwo gushyigikira impinduka mu buhinzi muri Afurika”, nk’uko abayobozi babitangaje mu itangazo.
Iyi nama yafashe umwanzuro wo gukusanya inkunga yo mu gihugu no hanze mu masezerano yo guhererekanya ibiribwa n’ibikomoka ku buhinzi bivuye ku bihugu bitandukanye by’abafatanyabikorwa hagati y’ibihugu bibiri cyangwa byinshi ndetse n’abikorera.
Abayobozi kandi biyemeje kongera inkunga iva mu ngengo y’imari y’igihugu igana ku iterambere ry’ubuhinzi no guhindura iterambere ry’imibereho myiza no kuzamura imibereho myiza bagenera nibura 10% y’amafaranga Leta ikoresha ubuhinzi.
Iyi nama y’iminsi itatu yateguwe na Banki Nyafurika itsura Amajyambere hagamijwe gushakisha ingamba zifatika zo kugaburira abantu bagera kuri miliyoni 250 bugarijwe n’inzara muri Afurika.
Afurika ifite 65% by’ubutaka busigaye budahingwa ku Isi kandi bufite ubushobozi bwo gutanga ibiryo bihagije byo kwigaburira no gutanga umusanzu mu kugaburira Isi yose.
Ariko nubwo bimeze gutyo, Afurika ifite ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa, na kimwe cya gatatu cy’abantu miliyoni 828 bashonje ku Isi usanga ku mugabane wa Afurika.
Ati: “Ibyo Afurika ikora mu buhinzi bizagena igaburirwa ry’Isi. Isi yose izashyigikira Afurika kugira ngo igere ku ntego zayo, ”ibi bikaba byavuzwe na Perezida wa Banki Nyafurika itsura Amajyambere (AfDB), Akinwumi Adesina.
Abakuru b’ibihugu na za guverinoma 34 muri Afurika, abayobozi b’imiryango mpuzamahanga ishinzwe iterambere ndetse n’abayobozi b’abikorera bitabiriye iyi nama yakiriwe na Perezida Macky Sall wa Senegal akaba na Perezida w’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika muri iki gihe.


