Miliyoni 4,5 z’Abanya-Ukraine zisanze mu kizima nyuma y’ibitero by’u Burusiya ku bikorwaremezo by’ingufu

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yashinje u Burusiya gukoresha “iterabwoba ryibasira ingufu” kubera ko ingabo z’u Burusiya zirimo gutsindwa ku rugamba, nyuma y’aho miliyoni zisaga 4,5 z’Abanya-Ukraine zisanze mu kizima nyuma y’ibitero by’u Burusiya ku muyoboro w’amashanyarazi .

Mu byumweru bishize, u Burusiya bwagabye ibitero binini bya misile na drone ku bigo by’amashanyarazi bya Ukraine.

Ibi bitero byabaye mu gihe abayobozi bavuga ko ingabo z’u Burusiya zishobora kuva mu mujyi ukomeye wa Kherson.

Nyuma yo gutsindwa bikabije ku rugamba, u Burusiya bwakajije umurego mu byumweru bishize ku bikorwa remezo by’amashanyarazi mu mijyi iri ku murongo w’imbere nk’ko iyi nkuru dukesha BBCivuga.

Nk’uko Perezida Zelensky abitangaza ngo mu kwezi gushize, kimwe cya gatatu cy’amashanyarazi mu gihugu cyarasenyutse.

Guverinoma ya Ukraine yahatiwe gusaba abaturage kugerageza gukoresha ingufu nke kubera iyo mpamvu.

Mu ijambo rye, Perezida Zelensky yagize ati: “Muri iri joro, abafatabuguzi bagera kuri miliyoni 4.5 bahagarikiwe by’agateganyo gukoresha ingufu.”

Yavuze ko kwibasira ibikorwa remezo by’ingufu bikorwa n’u Burusiya ari ikimenyetso cy’intege nke kubera ko ingabo z’u Burusiya zikomeje kunanirwa ku rugamba.

Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya ngo ntiyabihakanye yemeje ko yibasiye ibikorwa remezo by’ingufu za Ukraine.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *