MIliyoni zisaga 58 z’Abanyafurika zizaba zikeneye ubufasha bw’ibanze muri 2027-UN

Sangiza iyi nkuru

Umuryango w’Abibumbye uratangaza ko bitewe n’ibibazo by’ubukene ndetse n’iby’umutekano mucye bikomeje kugariza ibyinshi mu bihugu byo ku mugabane w’Afurika ko mu mwaka wa 2017 byibuze abasaga miliyoni 58 bazaba bakeneye ubufasha bw’ibanze mu gihe nta gikozwe mu maguru mashya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri iyi raporo y’uyu muryango yagiye ahagaragara muri iki cyumweru, uyu muryango ugaragaza ko wabashije gutanga inkunga ku kigero kingana na 52% muri uyu mwaka ku bari bakeneye ubufasha bwihuse ndetse n’ubwibanze.
Stephen O’Brien, ushinzwe gukurikirana ibijyanye no gufasha abatishoboye muri uyu muryango avuga ko mu mwaka utaha wa 2017 uzakoresha Miliyari zisaga 22 z’Amadolari mu gufasha abaturage bugarijwe n’ibibazo bitandukanye hiryo no hino ku isi ariko umugabane w’Afurika wonyine ukaba uzihariria hafi ½ cyayo. Aya ngo akaba ariyo mafaranga menshi uzaba ukoresheje muri ibi bikorwa ugreranyije no mu myaka yashize.
Ku mugabane w’Afurika, leta ya Sudani y’Epfo ngo niyo izahabwa amafaranga menshi ugereranyije n’ibindi bihugu kubera ibibazo byabayemo by’umutekano mucye guhera mu myaka yashize, hagakurikiraho Leta ya Sudani, Ethiopia Nigeria n’ibindi.
Muri iyi raporo bavuga ko ibibazo bigaragara cyane ku mugabane w’Afurika ari ibyatejwe n’abaturage ubwabo ndetse n’iby’inzara.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muryango uvuga ko uzibanda ku bihugu byagiye bihura n’ibibazo by’intambara, umutekano mucye, ibirimo impunzi, byibasiwe n’imitwe yitwaje intwaro n’ibindi ndetse ukazagenera amafaranga macye ibihugu birimo u Rwanda, Uganda, u Burundi ndetse na Tanzaniya yo kwifashisha mu buryo bwa Politiki.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *