Min. Busingye yamaze impaka abagishidikanya ku ‘gusindira mu ruhame’ ko ari icyaha

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta y’u Rwanda, Busingye Johnston yasobanuye ko gusindira mu ruhame ari icyaha, akaba yamaze impaka benshi bakunze kubyibazaho rimwe na rimwe iyo barimo gusangira ku gasembuye

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Ukwakira 2019, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyirumu mu Mujyi wa Kigali, gifite insanganyamatsiko “Uruhare rw’abaturarwanda mu gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda n’ibindi byaha”, Minisitiri Busingye nibwo yongeye kwibutsa ko gusindira mu ruhame, guha abana inzoga kimwe no gutwara ikinyabiziga wasinze ari ibyaha bihanwa n’amategeko.

Yagize ati “Guha umwana inzoga cyangwa itabi no gusinda mu ruhame ni ibyaha bihanwa n’amategeko”.

Yakomeje asaba abakoresha umuhanda na we yishyizemo kubahiriza amatego awugenga ari nako abasaba kwirinda gutwara banyoye ibisindisha.

Ati “Abakoresha umuhanda twese dukwiye guhitamo umutekano wo mu muhanda. Umuntu wese utwaye ikinyabiziga nabe uwahisemo umutekano wo mu muhanda. Turifuza ko umuntu wanyoye inzoga adatwara ikinyabiziga,… Umutekano wo mu muhanda tuwugire amahitamo yacu”.

Ni kenshi usanga abantu benshi bajya impaka kuri iki cyaha cyo gisindira mu ruhamwe, bamwe bavuga ko bigoye gufata ushinjwa iki cyaha, dore ko bamwe baba batarabona n’uwahamwe nacyo.

Ingingo ya 599 y’Itegeko ngenga rishyiraho Igitabo cy’Amategeko Ahana y’u Rwanda igira iti: “Umuntu wese usinda ku mugaragaro, mu muhanda, mu kibuga, mu nzira, mu kabari, mu nzu y’imikino cyangwa ahandi hose hateranirwa, ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani (8) kugeza ku mezi abiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi makumyabiri (20.000) kugeza ku bihumbi ijana (100.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano…”

Ibi bisobanuye neza ko bitemewe gusindira ahantu aho ari ho hose mu ruhame, kabone n’iyo waba uri mu nzira ugenda. Iyi ngingo izwi na bake.
Uretse absinzi, n’abacuruza inzoga amategeko arabarebe, akanateganya ibihano ku bakomeza kududira uwasinze ibisindisha.

Ingingo ya 599 ikomeza igira iti “Iyo nyir’akabari n’abakozi be bemeye kwinjiza mu kigo cyabo abantu bigaragaraho ko basinze ku buryo bukabije bakabaha ibisindisha, bahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani (8) kugeza ku mezi abiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *