Min w’Ubbubanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo aravugwaho kuba ari mu nzira yagutse imujyana ku mahirwe yo gutsinda amatora yo kuyobora umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bihuriye ku rurimi rw’igifaransa.
Jeunafrique ivuga ko ku itariki ya Mbere n’iya Kabiri Nyakanga 2018, ari bwoMin Mushikiwabo azabasha gukora ubukangurambaga ku bihugu bigize umuryango w’Afurika yunze Ubumwe (UA) mu ihuriro riteganyijwe I Nouakchott.
Min Louise ahabwa amahirwe yo gutsindira uyu mwanya kubera impamvu zikurikira
Ku ikubitiro, nk’uko byagiye bitangazwa mu bitangazamakuru bitandukanye byaba ibyo mu mahanga n’ibyo mu Rwanda kuba Perezida Kagame ari umuyobozi w’Afurika yunze ubumwe bihesha amahirwe Min Mushikiwabo yo kuba yashakisha amajwi mu bihugu bigize uyu murwango ku buryo bworoheje.
Ikindi ni ukuba mu bihugu bigera kuri 54 bigize OIF, 29 muri byo ni ibyo ku mugabane w’Afurika byongeye bikaba bihuriye muri Union Africaine.
Kuba u Rwanda rwatanga umukandida kuri uyu mwanya kandi ni imwe mu ngingo zaganiriweho hagati ya perezida Kagame na mugenzi we Emmanuel Macro ubwoyasuraga u Bufaransa kuwa 23 Gicurasi uyu mwaka icyo gihe abakuru b’ibihugu bombi bakaba baranaganiriye ku bufatanye mu bijyanye na tekiniki ndetse no ku iterambere ry’umuryango w’Afurika yunze Ubumwe abereye umuyobozi.
Kugeza ubu, OIF yari iyobowe n’umunyacanada ufite inkomoko muri Haiti, Michaà«lle Jean akaba yarasimbuye Abdou Diouf.
Mu matora aheruka ya 2015, Michaà«lle Jean yari ahanganyemo n’abandi 4 barimo Jean-Claude de l’Estrac wo mu birwa bya Maurice; Henri Lopes wo muri Congo ; Pierre Buyoya wo mu gihugu cy’u Burundi ndetse na Agustin Nze Nfumu wo muri Guineen à‰quatoriale.
Mu nama iteganyijwe i Nouakchott muri
Mauritania guhera kuwa 25 Kamena, biteganyijwe ko ari ho Min Mushikiwabo azatangirira gushaka amajwi mu bazaba bayitabiriye.
Ku itariki ya 6 Kamena 2018 kandi ni bwo u bufaransa bwemeye ubusabe bwa Minisitiri Mushikiwabo ubwo yari yasuye kiriya gihugu aho yanahuye na Abdou Diouf na we wayoboyeho uriya mu ryango wa OIF imyaka igera kuri 12.
Icyo gihe abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Min Mushikiwabo yatangaje ko yishimiye umusaruro wavuye mu kuba yahuye n’uwayoboye uriya muryango ashaka kwiyamamariza kuyobora.

Rencontre très intéressante avec le Président Abdou Diouf ce soir à Paris. Dans le cadre de ma candidature à la #Francophonie
, je suis honorée de pouvoir bénéficier de ses précieux conseils et de son expérience de 12 ans à la tàªte de l’#OIF
. pic.twitter.com/hooTfzhsgi
– Louise Mushikiwabo (@LMushikiwabo) June 6, 2018


