Min. Mushikiwabo yihanganishije Abanya-Sierra Leone nyuma y’inkangu yahitanye abasaga 200

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, arihanganisha abaturage ba Sierra Leone baburiye abavandimwe n’inshuti mu mpanuka y’inkangu yahitanye abasaga 200 mu nkengero z’umurwa mukuru, Freetown kuri uyu wa Mbere, ndetse amazu menshi akaba yangiritse.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Croix Rouge iravuga ko imirambo 205 yajyanywe mu buruhukiro bukuru muri Freetown, mu gihe abasirikare n’abapolisi nabo bari muri uyu mujyi uri ku musozi bashakisha abantu baba baheze hasi mu butaka.
afp rk7ji

Imibare y’abapfuye ngo ishobora kuzamuka kubera ko imirambo yari ikomeje kugaragara kuri uyu wa Mbere nk’uko byemezwa n’umuvugizi wa Croix Rouge, Abu Bakarr Tarawallie.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, minisitiri Mushikiwabo akaba yavuze ko ibi byago bibabaje Abanyarwanda, asaba abavandimwe babuze ababo gukomera.
Capture 16

Visi perezida wa Sierra Leone, Victor Foh, yabwiye Reuters dukesha iyi nkuru ari ahabereye ibi byago, ko ababarirwa muri Magana bashobora kuba bapfuye, yongeraho aha hantu hari harubatswe inzu nyinshi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
97326617 freetown

Ahagaze mu mvura, abaturage barira yerekwa ahantu hahoze hubatse amazu yari yasenywe n’inkangu yatewe n’imvura nyinshi, Victor Foh yatangaje ko ibyabaye bibabaje cyane.

Umwe mu babaonye uko byagenze witwa Salimatu Bangura w’imyaka 36, avuga ko bari baryamye ubwo batangiraga kumva urusaku urukuta rumwe rw’inzu ruguye. Ngo barabyutse basanga mazi yuzuye mu nzu. Yabashije kurokoka ariko musaza we ahasiga ubuzima.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *