Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente ari i Bangkok muri Thailand aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga y’iminsi itatu ku “Kwihutisha ingamba zo guca burundu inzara n’imirire mibi”, aho yasangije amahanga ku ngamba u Rwanda rwafashe zo kurandura ikibazo cy’imirire mibi.
Mu ijambo yavugiye mu muhango wo gutangiza iyi nama ku mugaragaro, Minisitiri w’Intebe yasobanuye ko guhangana n’ibibazo by’imirire mibi bisaba by’umwihariko kwita ku bagore batwite n’impinja, gushyiraho gahunda zigamije kwihaza mu biribwa no kugeza amazi meza kuri bose.
Avuga ku byo u Rwanda rwagezeho mu rwego rwo guca burundu inzara no kugwingira mu mwaka wa 2025, ndetse no kurandura imirire mibi mu mwaka wa 2030, Dr. Edouard Ngirente yasangije abitabiriye inama zimwe mu ngamba u Rwanda rwafashe zirimo kwigira ku bikorwa by’indashyikirwa by’ahandi ku Isi ndetse n’ibisubizo by’umwimirere Abanyarwanda bishatsemo kugira ngo bidufasha kwigira no kwibeshya agaciro. Zimwe muri izo ngamba ni izi zikurikira:
Gahunda y’ibikorwa bijyanye n’ivugurura ry’ubuhinzi yita cyane ku mirire myiza. Ishyira mu bikorwa ry’iyi gahunda rigamije kongera urugero rwa za poroteyine ndetse n’ikorwa ry’imfashandyo.
Gahunda yo kwihutisha iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi igamije kongera umusaruro w’ubuhinzi cyane cyane uw’ibihingwa ngengabukungu.
Guhuza ubutaka no kurwanya isuri bigira uruhare mu kongera umusaruro.
Gushora imari mu bikorwaremezo byo kurwanya isuri byatanze amahirwe yo kubona imirimo ku ngo nyinshi z’abatishoboye.
Gushora imari muri gahunda zo kuhira imyaka mu rwego rwo kongera umusaruro.
Minisitiri w’Intebe yanaboneyeho umwanya wo kugaragaza bimwe mu byo Guverinoma y’u Rwanda yakoze mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ingamba zo guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi.
Bimwe muri byo ni ibi bikurikira:
Hashizweho Porogaramu y’Igihugu inshinzwe gukurikirana no guhuza ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zose zirebana n’imbonezamikurire y’abana bato.
Ubufatanye bwa Leta n’Inzego z’abikorera bwagize uruhare rukomeye mu kongera ishoramari mu ikorwa ry’ibiribwa bifite intungamubiri.
Hashyizweho Politiki y’Igihugu ihuriweho n’inzego nyinshi ziharanira kurandura igwingira mu bana bato.
Abajyana b’ubuzima 58,000 bashyizwe mu midugudu yose kugira ngo bakurikiranire hafi ibibazo by’imirire mibi.
Leta yashyizeho kandi inatera inkunga gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangiye mu 2006 ikaba imaze kugeza inka zirenga 330,00 ku Banyarwanda bari abakene.
Hashyizeho Gahunda y’Inkongoro y’Umwana kandi kugeza ubu abana bagera ku 75,000 biga mu bice by’icyaro bamaze kugerwaho n’iyi gahunda.
Hashyizweho gahunda y’«Akarima k’Igikoni» kuri buri muryango, mu rwego rwo gushishikariza Abanyarwanda bose kugira akarima k’imboga aho batuye.
Iyi nama mpuzamahanga ku kwihutisha ingamba zo guca burundu inzara n’imirire mibi yahurije hamwe abagira uruhare mu gufata ibyemezo, abasanzwe bakora muri gahunda zo kurwanya inzara, abashakashatsi n’abandi bafatanyabikorwa baturutse imihanda yose ku isi.
Yateguwe n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ubushakashatsi ku biribwa (IFPRI) gifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa, Ubuhinzi n’Ubworozi (FAO).
Bamwe mu bayobozi bayitabiriye barimo: Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Bangladesh, Umufasha wa Perezida wa Etiyopiya, Visi Perezida wa Zambiya, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ubushakashatsi ku biribwa(IFPRI), n’Abaminisitiri bavuye mu bihugu bitandukanye.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente ni umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya Compact2025 (Compact2025 Leadership Council.)
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yanakurikiranye kandi umuhango wo gushyira umukono ku masezerano hagati ya Dr. Shenggen Fan, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ubushakashatsi ku biribwa (IFPRI) na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubwrorozi w’u Rwanda, Mukeshimana Gérardine.
Iyi nama yatangiye ku wa Gatatu tariki 28 Ugushyingo 2018, ikazarangira ku ya 30 Ugushyingo 2018.




