MINAGRI ikeneye ‘drones’ mu kwimakaza ikoranabuhanga mu buhinzi

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) irifuza gutangira gukoresha indege nto zitagira abapilote (drones) zikoreshwa mu gutwara amaraso, mu rwego rw’ubuvuzi mu guteza imbere urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda; zikazifashishwa mu ikusanyamakuru mu buhinzi n’ubworozi.
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Geraldine Mukeshimana asobanura ko ikoreshwa ry’izi ndege za drones mu buhinzi buzaba ari uburyo bushya bwo kurushaho gukoresha ikorabanuhanga mu guteza imbere uru rwego.
Asobanura ko niziramuka zitangiye gukoreshwa zizifashishwa mu kureba uko ubutaka bumeze, kureba uko indwara zimeze mu myaka, ndetse zikabasha gutanga n’andi makuru agaragaza uko umusaruro uzagenda.
Agira ati “Ibyo byose ni ibintu bishobora gukoreshwa ikoranabuhanga kugira ngo ubuhinzi burusheho gutera imbere.”
Ubu buryo bushya bwo gukoresha izi ndege za drones muri gahunda z’ubuhinzi n’ubworozi bukubiye mu ngamba nshya ziheruka kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri, yateranye kuwa 13 Nzeri 2016.

arton493
Drones zifashishwa na Minisiteri y’ubuzima mu gutwara amaraso

Iri koranabuhanga rishya rizagendana na gahunda ya ‘Twigire Muhinzi’, gahunda yo guha abahinzi inyongeramusaruro, hagendewe ku kureba ubuso bw’imirima yabo hifashishijwe gusa ikoranabuhanga rya telefone zigendanwa.
Atanga urugero agira ati “Nko mu bworozi, mubona y’uko nk’inka nyinshi zigira amaherena n’ibindi biziranga nk’amaherena na zo kugira ngo umubare w’inka zose zihari umenyekane, hamenyekane uko zibayeho, uko ziterwa intanga, ibyo zirya, aho ziri n’ibindi kugira ngo nabyo bibe bizwi.”
Aya makuru azajya atangwa no mu bucuruzi harusheho kwizerwa ubuziranenge bw’ibiribwa, aho ibiribwa bizajya bigaragaza aho byaturutse cyangwa se inyama zagurishijwe hakamenyekana itungo zavuyeho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théogène U @Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *