MINEDUC yashyizeho gahunda y’itaha ry’abanyeshuri mu biruhuko

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’uburezi yashyize ahagaragara uburyo abana bazataha bava ku ishuri ubwo bazaba basoza igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2016. Ngo ni mu rwego rwo kuborohereza gutaha kugira ngo babashe kubona imodoka zo kubacyura.
Nyuma yo kubona ko mu gihe cy’ itangira ry’ amashuri ndetse n’ isozwa ryayo abanyeshuri bitaborohera kubona imodoka zibatwara, Minisiteri y’ uburezi yashyizeho gahunda y’ uko abanyeshuri bazajya bagenda ku bihe binyuranye.

abanyeshuri
Abanyeshuri barasabwa gutaha no kuzagaruka ku ishuri nyuma y’ibiruhuko bambaye umwenda w’ishuri

Iyi Minisiteri yashyize ahagaragara gahunda y’ukuntu abanyeshuri bazataha ubwo hazaba hasozwa igihembwe cya mbere cy’ umwaka w’ amashuri 2016 kuri uyu wa gatanu tariki 1 Mata 2016 na gahunda izakurikizwa ubwo bazaba basubira ku mashuri bagiye gutangira igihembwe cya kabiri cy’ umwaka w’ amashuri 2016.
Abanyeshuri bazatangira gutaha guhera kuwa gatatu 30 Werurwe kugeza kuwa ku wa gatanu tariki ya 1 Mata 2016 bikorwe mu buryo bukurikira.
Kuwa gatatu tariki 30 Werurwe 2016: Hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’ amashuri biherereye mu turere Nyanza, Kamonyi, Huye, Muhanga mu ntara y’ Amajyepfo, Rusizi na Nyamasheke mu ntara y’ Iburengerazuba, na Nyarugenge,Kicukiro,Gasabo mu ntara y’umujyi wa Kigali
Aba bazasubira ku ishuri kuwa gatanu tariki ya 15 Mata 2016
Kuwa kane tariki ya 31 Werurwe 2016; hazataha abiga mu bigo biri mu turere twa Gisagara, Nyamagabe, Ruhango, Nyaruguru mu ntara y’ Amajyepfo, Karongi, Rutsiro, NGororero, Rubavu na Nyabihu mu ntara y’ Iburengerazuba.
Aba bazasubira ku mashuri tariki 16 Mata 2016
Kuwa gatanu tariki ya 1 Mata, Hazataha abiga mu bigo byo mu majyaruguru no mu ntara y’ iburasirazuba. Aba bazasubira ku mashuri tariki 17 Mata 2016
Iyi minisiteri iributsa abanyeshuri ko bagomba gutaha bambaye umwambaro w’ ishuri, ikanasaba abashinzwe uburezi ku rwego rw’ uturere n’ imirenge, ibigo bitwara abagenzi n’ inzego z’ umutekano kuzafasha abanyeshuri muri izi ngendo.
Minisiteri y’ uburezi iributsa abayobozi b’ ibigo ko nta shuri ryemerewe kohereza abanyeshuri mu biruhuko mbere ya tariki 30 Wererwe 2016 keretse Minisiteri irihaye uruhushya rwanditse. Abayobozi b’ ibigo barasabwa gushakira imodoka abanyeshuri hakiri kare.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *