MINIJUST yihanangirije ba noteri n’abahesha b’inkiko bakira ibihembo by’abo bahaye serivisi

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’ubutabera yasabye ba noteri n’abahesha b’inkiko gukora akazi bashinzwe mu buryo bwa kinyamwuga bakirinda ruswa n’izindi mpamvu zose zituma uwatsinze urubanza adahabwa ubutabera bunoze.

Ibi byagarutsweho na minisitiri w’ubutabera, Busingye Johnston, kuri uyu wa 18 Mutarama 2017, mu muhango wo kwakira indahiro za ba noteri n’abahesha b’ inkiko babigize umwuga basaga 56, barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge hirya no hino mu gihugu.

Minisitiri Busingye yasabye aba barahiye kwita ku nshingano zabo zijyanye no kurangiza imanza ntamarangamutima, kuba inyangamugayo, guha umuturage ubutabera bunoze ntakiguzi asabwe, kwirinda kwakira ibihembo bahabwa n’abaturage babashimira ndetse no gukora ibishoboka ngo umuturage waburanye agatsindira ibye abihabwe kuneza nta gahato.

c2bqunxxgaehgeu

Minisitiri Busingye yagize ati “Mubyo musabwa ni ugufasha abaturage imanza zatsindiwe mu nkiko zikarangizwa ku neza ntagahato kabayemo, kuko abo bizagaragaraho bazirengera ingaruka zose’’.

Uwimana Pierre umwe mu barahiye akaba ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza mu karere ka Nyaruguru yabwiye abanyamakuru ko bagiye gushyira mu bikorwa impanuro bahawe na minisitiri, Ati “Mubyo twasabwe na minisitiri, ubu tugiye kubikora tuba hafi y’umuturage, ndetse no kumufasha kumurangiriza urubanza yatsindiye ntacyo tumusabye nk’ ikiguzi kuko n’ubusanzwe ari uburenganzira bwe’’

c2bq1bkxgaemgww

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Minisitiri w’ubutabera akaba n’inktumwa nkuru ya leta y’u Rwanda, Busingye Johnston yanasabye abahesha b’inkiko n’abanoteri babigize umwuga, ko mu kwezi kwa Gashyantare 2017 mu gihe cy’ ukwezi ko kurangiza imanza bazita by’umwihariko ku kurangiza imanza zose za Gacaca zirebana n’abangirijwe imitungo yabo mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Minijust ivuga ko mu gihugu hose habarirwa abanoteri 910, mugihe mu myaka ishize yari umwe gusa ku murenge.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Schadrack@bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *