Minisiteri ishinzwe ishoramari rya Leta no kwegurira abikorera ibigo bya leta yari iherutse gushingwa kuri uyu wa 22 Kanama, yaseshwe, nyuma y’ivugurura rya guverinoma ryakozwe na Perezida Paul Kagame nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe.
Nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, imirimo y’iyi minisiteri yari imaze amezi 13 yashyizweho muri Nyakanga 2022, yimuriwe muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ry’Ubukungu (Minecofin).
Jeanine Munyeshuli (uri ku ifoto) niwe wagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ishoramari rya Leta no gukusanya umutungo muri Minecofin, imirimo yari isanzwe ikorwa na Eric Rwigamba.
Ubu Rwigamba yagizwe umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi.
Mbere yo gushyirwaho, Munyeshuli yabaye umuyobozi mukuru ushinzwe ingamba muri kaminuza ya Global Health Equity. Ni impuguke mu by’ubukungu, umwarimu wa Yoga kandi ari mu nama z’ubuyobozi z’ibigo bitandukanye. Afite kandi impamyabumenyi y’ikirenga mu ibarurishamibare ry’ubukungu n’ibarurishamibare (Econometrics na Statistics) yakuye muri Kaminuza ya Geneve, mu Busuwisi.
Ubwo iyi minisiteri yakuweho yashingwaga, impuguke zishimiye iki cyemezo zivuga ko izagira uruhare runini mu kugabanya igihombo cyaturutse ku ishoramari rya Leta no gutanga igenzura ryiza kubw’umusaruro ushimishije.
Uyu mwanya ufite inshingano zikomeye zirimo; kumenya ahantu leta yashora, kugenzura imikorere y’ishoramari rya leta risanzwe mu bigo bitandukanye, no gushyira mu bikorwa kwegurira abikorera ishoramari rya leta aho bibaye ngombwa.


