Minisitiri Busingye yibukije abapolisi basoje imyitozo ko batari hejuru y’itegeko

Sangiza iyi nkuru

Kuri uy wa Gatanu tariki ya 6 Nyakanga 2018, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa ya Leta, Johnston Busingye yasoje  icyiciro cya 14 cy’amahugurwa y’abapolisi bato mu muhango wabereye ku ishuri rya Polisi rya Gishari.

DhaT1T2XcAAdICX
Min Busingye yabanje kwerekwa Abapolisi basoje imyitozo

DhaT4SbX0AAQPYu

Muri uyu muhango, minisitiri Busingye yibukije abapolisi basoje amasomo ko na bo bagomba kurangwa n’ubunyamwuga mu kazi bakora ibigenwa n’itegeko ndetse yongeraho ko ari abagaragu ba ryo.

DhaSwnUXcAAgzvh
Min Busingye aha icyubahiro ibendera ry’igihugu

Mu ijambo rye yavugiye aho yagize ati “”Ntumuri hejuru y’amategeko, muri munsi yayo, niyo abagenga”

Yanaboneyeho kandi kubibutsa ko leta y’u Rwanda ifite ubushake bwo igipolisi cy’umwuga hagamijwe kugeza ku banyarwanda umutekano usesuye bityo ababwira ko bashinzwe gukumira ibyaha n’ababikora.

DhaRVPsWAAIG6VN
Abandi bayobozi ba polisi mu nzego zitandukanye bari bitabiriye uyu muhango

Yakomeje agira ati “Ubumenyi n’ubushobozi mwahawe hano mugende mubishyire mu bikorwa, murangwa n’ubunyamwuga no gufata neza abo mushinzwe kurinda.”

DhaRY SXcAMWPW2

Abo bapolisi basoje icyiciro cya 14 cy’amahugurwa y’abapolisi bato, bigishijwe mu gihe cy’amezi icyenda, bakaba bose hamwe ari 892 basoje amahugurwa barimo 160 b’abagore.

DhaT6liWkAEI0Vy DhaRTMSWkAA6NSp

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *