Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yatangaje ko umumotari wagaragaye ahondagurwa n’abarimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke, yaziraga ubusa kuko nta kosa yari yakoze.
Kuri uyu wa 5 Nyakanga 2021 ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye video y’iminota ibiri igaragaza uyu mumotari yatangiriwe n’abaturage barimo urubyiruko rw’abakorerabushake na Gitifu Hakuzimana Valens, bamukubita, bamugaragura, banamuboha, bamuhora kuba yari ajyanye imizigo y’urusenda mu mujyi wa Kigali.
Aba baturage na Gitifu babwiraga uyu mumotari usanzwe atuye mu Kagari ka Ruli, Umurenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke ko atemerewe kwambuka ajya mu kandi karere bashingiye ku mabwiriza yashyizweho na Guverinoma yo kurwanya Covid-19, we akabasubiza ko aya mabwiriza abimwemerera nk’umuntu utwaye imizigo y’ibiribwa.
Uguterana amagambo hagati y’impande zombi kwatumye umwe muri bo yaka uyu mumotari moto ye, na we agerageza guhangana nabo ariko bamurusha imbaraga, baramuhondagura.
Gitifu Hakuzimana kandi ngo yahise ata muri yombi uyu mumotari, gusa amakuru yamenyekanye ni uko yarekuwe, ajya mu rugo.
Inkuru y’uko yarekuwe yemejwe n’umugore w’uyu mumotari witwa Uwizeyimana Odette wagiranye ikiganiro na Bwiza mu kanya kashize, aho avuga ko umugabo we ubu aryamye, ari kuruhuka.
Iki gitangazamakuru cyabajije Uwizeyimana niba umugabo yari azi neza ko koko atishe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 ubwo yajyanaga uru rusenda mu mujyi wa Kigali, yasubije ati: “Gutwara ibiribwa biremewe kuko n’ubundi yari asanzwe abijyana.”
Uwimana abajijwe niba hari ikibazo umugabo yaba yarigeze kugirana n’abarimo Gitifu Hakuzimana bamuhohoteye, yasubije ko ari ubwo byari bibaye gusa. Ati: “Ni ubwa mbere kuko ntanabazi.”
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), mu gitondo rwatangaje ko rwataye muri yombi Gitifu Hakuzimana n’abo bafatanyije guhohotera uyu mumotari.
RIB yagize iti: “RIB yafunze Hakuzimana Valens, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke n’abandi bari kumwe bagaragaye ku mashusho ku mbuga nkoranyambaga, bakubita umumotari wari utwaye imizigo i Kigali binyuranyije n’amabwiriza ya Guma mu Karere mu rwego rwo kwirinda Covid-19.”
Minisitiri Gatabazi nyuma y’itabwa muri yombi rya Gitifu Hakuzimana n’abo bakoranye urugomo, yavuze ko badashobora kwihanganira imyitwarire nk’iyi. Yagize ati: “Ntabwo dushobora kwihanganira imyitwarire nk’iriya rwose ntibibaho. Abanyarwanda bakeneye abayobozi babaha agaciro, aho bikenewe bakigishwa, bagasobanurirwa, bakibutswa, bagahwiturwa mpaka bumvise.”
Uyu muyobozi yavuze ko kandi uyu mumotari yakubiswe nta kosa yari yakoze. Ati: “Ikindi uyu mumotari yatwaraga ibicuruzwa ku isoko kandi biremewe. Yahohotewe rwose.”
Gitifu Hakuzimana n’abo bafatanwe bakurikiranweho ibyaha by’iyicarubozo, gukubita no gukomeretsa. Ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Rushashi na Gakenke, mu gihe hakorwa dosiye kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha.


