Minisitiri James MUSONI yasuye DOVE Hotel ya ADEPR-AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, James MUSONI yasuye DOVE Hotel Kigali aho yashimye ibikorwa Itorero ADEPR rimaze kugeraho mu kubaka Igihugu kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Mutarama 2017.
Yatemberejwe nyubako ya mbere irimo ibyumba 72, anatemberezwa mu nyubako ya kabiri irimo ibyumba 4 binini byakira inama, ubukwe n’ibindi birori, yamurikiwe Studio ebyiri zirimo iya Radio n’Iya Televizoyo za Itorero Adepr, asura Piscine n’ahandi aho yari kumwe na Bishop Thomas Rwagasana na Mme Mutuyemariya Christine ushinzwe Imali n’Ubukungu n’abandi bayobozi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
ADEPR/BWIZA.COM
Nk’uko byatangajwe na Pastor Niyitanga Salton Ushinzwe Ishami ry’Ivugabutumwa n’Ubuzima bw’Itorero muri ADEPR, yatangaje ko Minisitiri yari yaje gusura ibikorwa by’Iterambere abanyarwanda basengera muri ADEPR bagera kuri miliyoni ebyiri bigejejeho.

niyitanga/BWIZA.COM
Pastor Niyitanga Salton

Ati “Twanejejwe no gusurwa na Minisitiri w’Ibikorwaremezo kuko iyi nyubako nayo iri mu nshingano ze. Minisitiri yanejejwe n’ibikorwa bitangaje Itorero ryacu ADEPR rimaze kwigezaho kandi yatubwiye ko ari byiza ko dukwiriye gukomerezaho twihesha agaciro.”
Biteganijwe ko DOVE Hotel izatahwa kumugaragaro tariki ya 4 Gashyantare 2017, aho uwo muhango uzabera kuri iyi Hotel.
ADEPR/BWIZA.COM
ADEPR/BWIZA.COM
ADEPR/BWIZA.COM
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *