Minisitiri mu Budage yibasiwe nyuma yo kugaragara i Kiev n’ikirahure cya champagne ari guseka

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu Budage, Nancy Faeser, yatangaje ko yicujije nyuma yo kugaragara mu ifoto afite ikirahure cya champagne mu ntoki aseka yatembagaye ubwo yari mu rugendo muri Ukraine mu mpera za Nyakanga.

Kuri uyu wa Kabiri ushize, ubwo Faeser yabazwaga kuri iyi foto mu kiganiro live na RND muri Potsdam, yagize ati: “Ndicuza iyi foto.” Yongeyeho ati: “Mu byukuri ntibyari bikwiye.”

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yamaganwe n’abasesenguzi n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi nyuma y’aho ifoto ye igaragaye kuri internet ari kumwe na Minisitiri w’umurimo mu Budage, Hubertus Heil, na Ambasaderi w’u Budage muri Ukraine, Anka Feldhusen, bari kwishimira ikirahure cya champagne bari kumwe n’umuyobozi wa Kiev ndetse n’icyamamare mu mukino w’iteramakofe, Vitaly Klitschko.

Ababinenze berekanye ko Ukraine, ubu iri mu ntambara n’u Burusiya, itari ahantu ho kuruhukira cyangwa ahantu ho gufatira amafoto abantu bamwenyura nk’uko iyi nkuru dukesha Russian Today ivuga.

Umunyamabanga mukuru w’ishyaka CDU (Christian Democratic Union), Mario Czaja, yashimangiye ko iyi foto na champagne “yavugaga byinshi” ku bayoboke b’ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage (SPD) mu ihuriro riyobowe na Chancellor Olaf Scholz.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *