Minisitiri Mushikiwabo yamaze impungenge Abanyarwanda baba mu mahanga batatoraga

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 15 Ukuboza 2016 ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiraga ibibazo bitandukanye by’Abanyarwanda baturutse hirya no hino mu gihugu nama y’Umushyikirano ku nshuro ya 14, bamwe mu banyarwanda baba mu mahanga bagaragaje imbogamizi zitandukanye bagira zituma batabasha gutanga umusanzu ku gihugu cyabo zirimo no kuba batagira Ambasade.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
John Kijuri wavuze ko yaturutse ku mugabane w’Amerika muri leta ya Canada. Yagize ati”abantu tuba muri Canada nta Ambasade tugira bityo tukaba tutabasha kugira uruhare mu gutanga umusanzu ku gihugu cyacu kuko ntaho kunyuza amakuru tubona.”
Uyu mugabo yakomeje avuga ko kuba nta Ambasade bagira hafi binatuma batagira uruhare nko mu matora abera mu Rwanda.

John
John uba muri Canadanyavuze ko babangamiwe no kuba batabasha gutora

Yagize ati”nyakubahwa nta ruhare rwacu rwagaragaye mu matora y’ubushize, ariko mudushyiriyeho ambasade natwe twazabasha gukurikirana igikorwa cy’amatora y’ubutaha.”
Kuri iki kibazo Perezida Kagame yavuze ko iicyo kibazo cyanagaragaye nk’ahandi mu bindi bihugu nko mu Butaliyani anasaba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’izindi nzego bireba kubikurikirana.
Mu guubiza iki kibazo, Min Mushikiwabo yagize ati”iki ni ikibazo Abanyarwanda benshi baba mu mahanga bagiye bagaragaza na mbere. Iki kibazo kiri mu bihugu byinshi cyane cyane ibihugu binini ariko twaragihagurukiye.”
Yakomeje agira ati”icyo nizeza John n’abandi banyarwanda batwumva nuko twagihagurukiye ndetse ku matora ataha buri munyarwanda wifuza gutora azatora bitamuruhije cyane ariko tuzagendera ku mategeko agenga amatora yo muri ibyo bihugu abo ndetse na za ambasade banyarwanda bazaba baherereyemo.”
Min Mushikiwabo yakomeje avuga ko nubwo bitoroshye bari gukorana na Komisiyo ku buryo abantu batuye kure ya za Ambasade nabo bazabasha kubona uko bakurikirana amatora ataha.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi nama yari yahuje abayobozi b’inzego zose zitandukanye mu gihugu ndetse n’abaturage muri rusange ikaba izasoza kuwa 16 Ukuboza 2016.
Iyi nama kandi iba igamije gukemukiramo ibibazo by’ingutu by’abaturage baba ababa mu Rwanda no hanze yarwo ndetse hakanatangwa ibitekerezo ku byakosorwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *