Minisitiri w’ububanyi n’amahanga , Louise Mushikiwabo, yashimiye Minisitiri w’Intebe mushya w’u Butaliyani, Paolo Gentiloni, kubw’inshingano yahawe amwifuriza kuzagira amahirwe muri iyo mirimo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Mushikiwabo abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter akaba yaragize ati: “Ndifuriza gutsinda uwahoze ari mugenzi wanjye Paolo Gentiloni, ubu wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani”
Yakomeje agira ati: “ Twari twaraganiriye ku gukomeza imibanire hagati y’u Rwanda n’u Butaliyani ”.
Wishing well former counterpart @PaoloGentiloni,now #Italy new PM. We discussed upgrading #Rwanda -Italy relations. https://t.co/rRwHves2De
– Louise Mushikiwabo (@LMushikiwabo) December 11, 2016
Bwana Paolo Gentiloni wari usanzwe ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Butaliyani, yashyizwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe kuri iki Cyumweru, itariki 11 Ukuboza asimbuye Matteo Renzi weguye ku mirimo ye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu cyumweru gishize, Abataliyani bari banze umushinga wo guhindura itegeko nshinga muri kamarampaka bituma Matteo Renzi yegura nk’uko yari yabisezeranyije.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns/Bwiza.com



