Minisitiri Mushikiwabo yitabiriye inama y’umutekano mu Bushinwa

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’ u Rwanda Louise Mushikiwabo, ari kumwe n’itsinda ayoboye, yitabiriye inama mpuzamahanga mu by’umutekano iri kubera i Beijing mu Bushinwa.
Mu kiganiro yahaye abitabiriye inama ku munsi w’ejo ; Minisitiri Mushikiwabo yagarutse ku kamaro k’igihugu cy’Ubushinwa mu kubungabunga amahoro n’umutekano ku isi; by’umwihariko iyo urebye umwanya bufite mu kanama k’abanyamuryango batanu bahoraho mu muryango w’abibumbye.
Mushikiwabo yavuze ko u Bushinwa bwitezweho gukomeza kugira uruhare mu guteza imbere amahoro n’umutekano ku rwego mpuzamahanga. Yashimiye u Bushinwa kandi ko butivanga mu miyoborere y’ibindi bihugu kandi ibi bikaba bidahabanye n’ibindi bihugu byo ku mugabane w’Aziya.
[ad id=”44145″]
Umujyanama wa perezida mu by’umutekano, Lt Gen Karenzi Karake, umwe mu bagize itsinda ryagiye rihagarariye u Rwanda; yitabiriye ibiganiro byigaga ku byaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga anagaruka ku ngaruka zabyo ku mutekano w’igihugu nkuko Newtimes dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Karake yasabye ko habaho ubushake mu bufatanye bushya buri mpuzamahanga k’umutekano mu by’ikoranabuhanga habaho gusangizanya ubumenyi no guteza imbere indangagaciro n’imyiteguro ku rwego mpuzamahanga. Yabwiye abari bitabiriye inama ko u Rwanda ruzi imbogamizi z’ibyaha by’ikoranabuhanga kandi rukaba rwarashyizeho inzego zitandukanye no kurushaho kubaka ubushobozi mu guhangana n’ibi byaha.
[ad id=”44145″]
Muri iyi nama kandi minisitiri Louise Mushikiwabo yitabairiye ibiganiro byiga ku mutekano mu by’ubuzima aho yanagarutse ku kamaro k’ubuzima ku bibazo by’umutekano ku isi.
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theogene U @Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *