Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko ibyakozwe na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi wakiriye itsinda ry’Abanyamulenge ngo barwanye bene wabo atari bishya, kuko na Habyarimana Juvenal wahoze ari Perezida w’u Rwanda yigeze kubikora.
Ku wa Kabiri ni bwo Ndayishimiye yakiriye mu biro bye ririya tsinda ryari rikuriwe n’uwitwa Charles Nteze.
Ubwo yaryakiraga ryashinje leta y’u Rwanda gukoresha “gutabara Abanyamulenge” nk’impamvu y’intambara Nteze avuga ko u Rwanda rwagiyemo muri Congo, rinashima Perezida w’u Burundi ku bwo “kurengera ubuzima bwari mu kaga” bw’Abanyamulenge.
Minisitiri Olivier Nduhungirehe abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yagaragaje ko ibyakozwe na Ndayishimiye atari bishya mu karere.
Ati: “Ubu buryo bwo gukoresha abantu mu kurwanya bene wabo si bushya mu karere kacu. Uwahoze ari Perezida Habyarimana n’ishyaka rye rya MRND barabakoresheje ndetse banabahohotera mu ntangiriro za 1990 mu Rwanda, ubwo Abatutsi batotezwaga bakicirwa mu bice byinshi by’igihugu. Umwe mu bantu Habyarimana yakoreshaga, Antoine Nyetera, yakomeje na nyuma ya 1994 guhakana jenoside yarokotse no gushima ubutegetsi bwa Habyarimana.”
Nduhungirehe yavuze ko niba ririya tsinda ari ishyirahamwe “ry’ubuvugizi” nk’uko ribivuga, abarigize bakwiye gutera indi ntambwe “bakajya i Minembwe kureba ibitero bya buri munsi bya FARDC birimo gusenya inzu n’imibereho y’ababyeyi babo”.
Ingabo za FARDC zihakana ko muri ako gace zibasira abaturage, ko zikora ibitero byo kurwanya umutwe wa Twirwaneho ufatanya na M23 ugenzura ako gace.
Nduhungirehe yashimangiye ko Ndayishimiye yakiriye ririya tsinda nk’umukuru w’u Burundi, bityo ko “atakabaye aryakira nk’umukuru w’Ubumwe bwa Afurika” kuko inama nkuru y’uwo muryango “itamuhaye izo nshingano”.


