Minisitiri Nyirasafarari arasaba ko abareresha umuhanda babiryozwa

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Nyirasafari Esperence ubwo yasuraga imurikabikorwa ry’abana bafashwa n’imiryango itandukanye kuri uyu wa 06 Ukuboza 2016yashimangiye ko abana bose bakwiye kurererwa mu muryango ababyeyi batabyitaho bakabiryozwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kurerera umwana mu bigo birera imfubyi cyangwa mu muhanda bidindiza iterambere ry’igihugu kuko abo bana baba basa n’abari inyuma ndetse bikanatuma aba bana bakura ari ibyigenge batazi indangagaciro n’umuco nyarwanda.
Minisitiri Nyirasafari yagize ati “Habaho umuryango mugari w’umuntu, tuzajya dusaba inama y’umuryango kutwereka igisubizo cy’ibabazo bihari,Umwana ntiyakagombye kubura aho arererwa, Hari n’abaturanyi ndetse n’inshuti z’umuryango. Inshuti urapfa ikakurerera, uwo muco niwo tugiye kugarukaho.”
Akomeza agira ati “Abana bari mu muhanda abenshi bafite ababyeyi, ntabwo kubyara gusa bihagije. Uwo mubyeyi yagombye kuba aryozwa kureresha umuhanda.”
Ibitera abana guta imiryango yabo bikunze kuvugwa byanagarutsweho na Minisitiri ni amakimbirane mu ngo, ubukene ndetse no guteshuka ku nshingano kw’ababyeyi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *