Minisitiri Riester wo mu Bufaransa ategerejwe mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri ushinzwe ubucuruzi mu mahanga no kubaka ubukungu w’u Bufaransa, Franck Riester ategerejwe mu Rwanda ku wa Kabiri tariki ya 26 Ukwakira 2021.

Mu ruzinduko rw’umunsi umwe Minisitiri Riester azagirira mu Rwanda, azaba ari kumwe n’itsinda n’abahagarariye ibigo by’ishoramari n’iby’ubucuruzi.

Mu Rwanda bazakirwa n’abaminisitiri barimo uw’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata n’itsinda ry’abahagarariye urwego rw’abikorera, baganire ku bufatanye bw’impande zombi mu rwego rw’ubucuruzi n’ishoramari.

Uruzinduko rwa Minisitiri Franck Riester ruzaba rukurikiye urwa tariki ya 27 Gicurasi 2021 Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yagiriye mu Rwanda rwari rugamije gutangira bushya umubano rw’ibihugu byombi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *