Minisitiri Suella Braverman wo mu Bwongereza ategerejwe mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu w’u Bwongereza, Suella Braverman, ategerejwe mu Rwanda, nk’uko amakuru agera kuri Sky News dukesha iyi nkuru avuga, mu gihe ashaka gushimangira gahunda ya guverinoma yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro muri iki gihugu cyo mu Burayi bahageze mu buryo bunyuranyije n’amategeko .

Iyi gahunda itavugwaho rumwe yatangajwe na Boris Johnson umwaka ushize, ariko nta muntu n’umwe urazanwa mu Rwanda nyuma y’ibibazo byinshi by’amategeko ndetse n’uruhare rw’urukiko rw’u Burayi rw’uburenganzira bwa muntu.

Minisitiri w’intebe Rishi Sunak yashyize “guhagarika amato yinjiza abimukira” muri bimwe mu bintu bitanu yashyize imbere bo kwitaho muri uyu mwaka, aho mu cyumweru gishize Braverman yashyize ahagaragara umushinga w’itegeko rishya rireba abinjira mu buryo butemewe n’amategeko, avuga ko rigena ko abantu “bazajya bahita birukanwa vuba” nyuma yo kugera ku nkombe z’u Bwongereza.

Iri tegeko kandi rivuga ko abazajya binjira mu Bwongereza bakoresheje ubwato buto bazajya bafungwa iminsi 28 ya mbere batemerewe gutanga ingwate cyangwa kuburana ngo bagume mu Bwongereza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *