Minisitiri w'intebe, Murekezi yasabye abagize ihuriro ASEA gutahiriza umugozi umwe

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2016 ubwo hatangizwaga ku mugaragaro inama ngaruka mwaka y’ibihugu bihuriye mu ihuriro ry’ibigo by’imari muri Afurika ASEA ku nshuro ya 20, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yasabye abanyamuryango baryo gukorera hamwe bagahangana n’igabanuka ry’ubukungu mu rwego rw’isi rigenda rigaragara.
[ad id=”44145″]
Mu izina rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, Minisitiri Murekezi yavuze ko u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byiteze byinshi muri iyi nama birimo gutahiriza umugozi umwe hafatwa n’ingamba zatuma ibibazo bikigaragara ku isoko bikemuka.
Yagize ati” nta gihugu muri Afurika kihagije ku buryo cyabasha no guhaza amasoko y’ibindi bihugu bihahirana ku buryo burambye. Bityo rero, haba mu karere, ku mugabane ndetse no mu rwego rw’isi muri rusange, birakwiye gufatanya no gukorana ubuhahirane kuruta uko byari bisanzwe.”
Yakomeje avuga ko kongera ubufatanye bizafasha gukorera bamwe mu kumenyekanisha amasoko mu mu bihugu byo mu karere ndetse no kongera ibikorwa by’ubushoramari no guhanga udushya.
Yakomeje agira ati”inama nk’izi zizafasha ibihugu byo ku mugabane w’Afurika kwigirira icyizere, kugenda ikiganza mu kindi mu kuzamura ubukungu, ibi bikaba bizongerera amahirwe n’icyizere cyo kudategereza inkunga z’amahanga.”
Kuva hajyaho iri huriro, ngo hamaze kubaho impinduka zidasanzwe mu bijyanye n’ubukungu mu bihugu bihuriyemo. Urugero nuko umusaruro mbumbe w’ubukungu muri 2015 wanganaga na 32.93% muri Kenya naho mu Rwanda ari 48%.
[ad id=”44145″]
Minisitiri Anastaze kandi yasabye abagize iri huriro kurebera hamwe ingingo n’amabwiriza yashingirwaho mu kubungabunga ubukungu bw’Afurika.
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *