Minisitiri w’imari wa Kenya, Henry Rotich, yatawe muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’imari wa Kenya, Henry Rotich n’abandi bayobozi bashinzwe ubutunzi batawe muri yombi bashinjwa ibyaha bya ruswa n’ibya forode bifitanye isano n’umushinga w’amamiliyoni y’amadolari wo kubaka amadamu abiri manini.

Minisitiri Rotich, umunyamabanga we ndetse n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ikigo cy’igihugu cy’ibidukikije, bishyikirije polisi nyuma y’aho Umushnjacyaha wa leta, Noordin Haji, ategekeye ko Rotich n’abandi bayobozi bakuru 27 batabwa muri yombi kuri uyu wa Mbere.

Bari muri kasho ubu bategereje kujyanwa mu rukiko ,” uyu ni Umuyobozi w’Igipolisi, George Kinoti avugana na AFP.

Yakomeje agira ati: “ Turimo gushaka abandi kandi bose bazajya mu rukiko .”

Itabwa muri yombi rya Rotich ngo ni ubwa mbere ribaye kuri minisitiri wa Kenya uri mu kazi ashinjwa ibyaha bya ruswa.

Ibyaha ashinjwa byavuye mu iperereza polisi yakoze ku ikoreshwa nabi ry’amafaranga yagombaga gukoreshwa mu mushinga wo kubaka amadamu wagombaga gushyirwa mu bikorwa n’ikigo cy’ubwubatsi cyo mu Butaliyani, CMC Di Ravenna.

Rotich yahakanye ko hari icyaha yakoze mu itangazo ryo muri Werurwe ryanyuze mu kinyamakuru, ikigo cy’Abataliyani nacyo kigahakana amakosa.

Abakekwa bakurikiranweho ibyaha bigera ku munani uhereye ku bugambanyi mu kubona amafaranga binyuranyije n’amategeko kugeza ku myitwarire mibi mu bijynye n’imari nk’uko Haji yabitangarije itangazamakuru.

Yashimangiye ko barenze ku mategeko y’imicungire y’umutungo w’igihugu bihishe mu guhererekanya amafaranga mu buryo bwemewe, ariko ngo amafaranga avugwa akaba yaratangwaga mu buryo budasobanutse kandi bunyuranyije n’amategeko binyuze muri gahunda yateguwe neza na bamwe mu bakozi bal eta bafatanyije n’abantu ku giti cyabo n’inzego zigenga.

Bivugwa ko umushinga wo kubaka ayo madamu abiri wari wagenewe ingengo y’imari ya miliyari 46 z’Amashilingi ya Kenya (miliyoni 446 $) ariko ko ababishinzwe bagujije andi.

Minisiteri y’imari ngo ikaba yaragujije andi akagera muri miliyari 63 z’amashilingi, hakiyongeraho miliyari 17 ku mafaranga yari akenewe kandi yasabwe.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *