Minisitiri w’ingabo w’u Budage aremeza ko budafite igisirikare gifite ubushobozi bwo kurinda igihugu igitero gikomeye

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere ushize, Minisitiri w’ingabo w’u Budage, Boris Pistorius, yatangaje ko ingabo z’igihugu zititeguye kurinda igihugu ibitero bikomeye bya gisirikare. Minisitiri yabivuze mu nama yagiranye na bagenzi be bo mu ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage (SPD) .

Pistorius yagize ati: “Nta ngabo dufite zifite ubushobozi bwo kurengera [igihugu], ni ukuvuga zishobora kukirinda igitero, intambara iteye ubwoba y’ubushotoranyi”,

Minisitiri yavuze ko Bundeswehr (Igisirikare cy’u Budage) kidafite abakozi kandi kidafite ibikoresho bihagije nyuma y’imyaka myinshi leta itabiha agaciro. Pistorius yongeyeho ko u Budage bugomba gushora imari cyane mu gisirikare cyabwo kugira ngo bujyane n’amahame ya NATO.

Ku Cyumweru, Lt Gen. Alfons Mais, umuyobozi akaba n’umusirikare wo ku rwego rwo hejuru mu Gisirikare cy’u Budage, yatangarije Ibiro Ntaramakuru DPA ko miliyari 100 z’amayero yari yarasezeranijwe na Chancellor Olaf Scholz atazaba ahagije kugira ngo ingabo z’igihugu zitegure urugamba. Yongeyeho ati “ingabo mfite inshingano zo kuyobora zambaye ubusa cyangwa ntizikwije.”

Ayandi magambo avuga ko Bundeswehr ititeguye urugamba rukomeye yaturutse ku muyobozi w’ishyirahamwe ry’ingabo z’u Budage, Colonel Andre Wustner, wavuze mu kiganiro yagiranye na Bild ku Cyumweru, ko mu bifaru bigera kuri 300 bya Leopard 2 biri mu bubiko, “kuri ubu 30% gusa ai byo bishobora gukora. ”

N’ubwo iri suzuma ryakozwe rivuga ibi, u Budage bwatanze inkunga nini muri Ukraine mu ntambara n’u Burusiya, rimwe na rimwe bwirengagije ubushobozi bwabwo bucye bwo kwirwanaho. Kuri uyu wa Kabiri, Armin Papperger, umuyobozi mukuru wa Rheinmetall, rwiyemezamirimo ukomeye mu gihugu ukorana n’igisirikare, yatangarije Pioneer podcast ko guverinoma yimuriye muri Ukraine uburyo bubiri bwo kurinda ikirere bwari bugamije kurinda umurwa mukuru w’u Budage.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *