Minisitiri w’Ingabo w’u Bufaransa ari mu ruzinduko muri Ukraine

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Ingabo w’u Bufaransa, Sébastien Lecornu, yageze i Kyiv kugira ngo baganire ku zindi nkunga zigenewe ingabo za Ukraine, ashimangira ko guverinoma y’u Bufaransa izakomeza kubashyigikiraa mu gihe hakomeje gushyirwa ingufu mu kugera ku masezerano yo guhagarika intambara .

Lecornu yahageze nyuma y’urugendo yakoreye muri Pologne, aho yatangaje ku wa Kabiri amasezerano yo kugurisha Pologne satelite ebyiri za gisirikare zakozwe n’u Bufaransa. I Kyiv, Lecornu yashyize indabyo ku rwibutso rw’intwari mu rwego rwo kunamira Abanya Ukraine bapfuye barengera igihugu cyabo mu ntambara n’u Burusiya.

Iyi nkuru dukesha France24 iravuga ko byari biteganijwe ko abonana na Perezida Volodymyr Zelensky, Minisitiri w’ingabo muri Ukraine, Oleksiy Reznikov hamwe n’abandi bayobozi b’ingabo.

Mu gihe u Bufaransa butavuze cyane ku nkunga yabwo ya gisirikare muri Ukraine nka Amerika n’u Bwongereza, iki gihugu cyohereje intwaro muri Ukraine kuva u Burusiya bwayitera ku ya 24 Gashyantare.

U Bufaransa kandi bwakiriye inama ebyiri zo gushakira inkunga Ukraine muri uku kwezi.

Ariko benshi muri Ukraine bakomeje kunenga uko Guverinoma y’u Bufaransa yakiriye iyo ntambara kubera uko Perezida Emmanuel Macron yashyize ingufu mu gukomeza umubano na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, no gushaka igisubizo cyumvikanweho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *