Minisitiri w’Ingabo wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Gilbert Kabanda, kuri uyu wa Gatatu ushize yakiriwe na mugenzi we wa Turkia, Hulusi Akaar, aho bivugwa ko yari agiye gushakira ingabo ze ibindi bikoresho by’intambara, mu gihe bizwi ko muri iki gihe Turkiya ifite isoko rinini rya drones zayo zifite ikoranabuhanga riteye imbere .
Umuhango wa gisirikare wo kwakira Minisitiri Kabanda wabereye mu murwa mukuru wa Turkiya, ari wo Ankara nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru bya Turkiya, Anadolu Agency ivuga.
Byari biteganyijwe ko ku ikubitiro abaminisitiri b’ingabo z’ibihugu byombi babonana imbonankubone mbere y’izindi nama zari kuba hagati y’intumwa z’ibihugu byombi.
Ku murongo w’ibyigwa muri izo nama, ni ubufatanye mu bijyanye n’umutekano n’ubwirinzi.

Ku rundi ruhande, ku mbuga nkoranyambaga ho bamwe btangiye kwemezaa ko MinisitiriKabaanda agiye kuzana izindi ndege z’indwanyi zo gufasha FARDC guhangana n’umutwe wa M23.
Nk’ikinyamakuru cyo muri Congo gikorera kuri internet, Le Phare, kuri twitter cyanditse kiti “ Minisitiri w’ingabo amaze guhabwa indege z’intambara zigera muri 50 za Turkia zo kurangizanya n’abaterabwoba ba M23…”

Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Turkiya bisanzwe bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukaye zirmo n’urwego rw’ubwirinzi n’umutekano yashyizweho umukono ubwo Perezida Racep Tayyip Erdogan yasuraga Congo muri Gashyantare uyu mwaka.

Usibye amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano, ibihugu byombi banasinyanye andi masezerano mu bijyanye n’ibikorwaremezo, ubuvuzi n’ubikorezi.
Mu bijyanye n’ubufatanye mu by’umutekano, Perezida Tshisekedi icyo gihe yagize ati “ Twasabye ubufasha bwa Turkia mu kurwanya inyeshyamba n’imitwe y’iterabwoba mu burasirazuba bw’igihugu cyacu.”
Ku ruhande rwe, Perezida Tshisekedi yari yabanje gusura Turkiya muri Nzeri umwaka ushize mu rwego rwo gushimangira ubufatanye mu by’ubukungu aho yakiriwe i Ankara, ndetse asubirayo mu Kuboza muri uwo mwaka yitabirie inama yahuzaga Turkiya na Afurika yabereye Istanbul.


