Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yemeje ko amanyanga ari muri zimwe mu mpamvu nyamukuru zituma amakoperative y’abahinzi b’umuceri mu bice bitandukanye by’igihugu abima uhagije wo kurya.
Ibi yabivuze kuri uyu wa 3 Mata 2023 ubwo yari imbere y’abadepite n’abasenateri bagize inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, abasobanurira ibyo guverinoma iri gukora mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi no kwihaza mu biribwa.
Reba ikiganiro cyose cya Dr Ngirente n’abagize Inteko hano
Dr Ngirente yavuze ko iki kibazo yagejejweho na Depite Mukabarisa Germaine gikomeye, ariko ko guverinoma yagihaye umurongo. Ati: “Twagihaye umurongo. Ubu MINALOC na MINAGRI ngira ngo ni ko kazi gakurikiyeho muri za koperative.”
Minisitiri w’Intebe yavuze ko nta muhinzi w’umuceri ukwiye kubura uwo arya, bityo ko agomba kubanza kwihaza mbere na mbere. Ati: “Nta muntu ugomba guhinga ngo koperative itware umuceri we wose, ngo we aburare. N’ejo bundi mu nama y’icyumweru gishize twabigarutseho n’abaminisitiri banyuranye. Umuturage arahinga cyangwa akorora kugira ngo abanze atunge umuryango we, ni cyo kintu cya mbere. Icyemejwe ni percentage [ijanisha].”
Yemeje ko ikibazo cyo kugenera abahinzi umuceri cyarimo amanyanga, gusa ngo ntikizongera. Ati: “Byajemo amanyanga ariko nta koperative izongera kwitwara gutyo, twabikuyeho. Twagiye tubyumva, abaturage bataka. Ati ‘Natanze ibiro 100 by’umuceri ariko abana banjye baburaye.’ Icyo kintu ntabwo twacyemera mu Rwanda.”
Dr Ngirente yemereye abagize inteko ishinga amategeko ko nyuma y’amezi abiri, iki kibazo kitazongera kubaho.


