Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yemeza ko u Rwanda rwakoze byinshi mu guteza imbere uruhare rw’abagore mu iterambere ry’igihugu biciye mu gushimangira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, ariko ko hakiri ikibazo cy’umubare muke w’abagore mu buyobozi bwa siporo mu Rwanda kigomba gushakirwa igisubizo.
Yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 9 Kanama 2017, ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama Mpuzamahanga y’iminsi itatu iri kubera mu Rwanda, igamije gukangurira abagore kujya mu buyobozi bw’inzego za siporo no kubongerera ubushobozi muri rusange, ihuje abayobozi b’abagore muri uru rwego bo ku migabane ya Afurika na Aziya.
Minisitiri w’Intebe, Murekezi Anastase yemeza ko u Rwanda rwakoze byinshi mu guteza imbere abagore dore ko rwiyemeje ko abagera kuri 30% bagomba kugaragara mu nzego zifata ibyemezo, ibyo bijyanye na gahunda ya HeforShe yagizwemo uruhare na Perezida wa Repubulika Paul Kagame igaruka ku gaciro k’abagore n’uruhare rwa buri wese kubateza imbere.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nubwo bimeze gutyo ariko abagore baracyari bake mu buyobozi bwa siporo, ati “Abagore n’abagabo barangana haba mu bushobozi ndetse no mu gaciro, bityo bakwiye no kungana mu bijyanye n’amahirwe. U Rwanda nk’umuryango mugari dukeneye ko buri wese yakoresha impano ye uko ingana kose.”
Yongeraho ati “Nubwo u Rwanda rwakoze byinshi mu guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye muri siporo, turacyafite icyuho cy’abagore mu buyobozi bwa siporo. Imibare ya vuba y’abagore bari muri komite olimpike mu Rwanda bageze 42.8%, muri federasiyo ya siporo mu Rwanda ni 16% gusa.”
Akomeza asaba ko iyi mibare ikwiye guhinduka abagore bagakomeza kwerekana uruhare rwabo mu byo bashoboye; bateza imbere ibihugu byabo n’Isi muri rusange, kuko ngo no ku rwego mpuzamahanga usanga hari ahakiri icyuho, nyamara abagabo n’abagore bakwiye kugira amahirwe angana muri byose.
Ku bijyanye n’u Rwanda ngo bizagenda bihunduka kuko u Rwanda rwiyemeje kubahiriza amahame mpuzamahanga.
Umuyobozi w’ishami rya Loni ryita ku bagore muri Afurika y’I Burasirazuba n’iy’amajyepfo . Izeduwa Derex-Briggs yavuze ko Isi ikwiye kwigira ku Rwa nda intambwe rwateye mu guha agaciro umugore, dore ko usanga bafite imyanya itandukanye mu buyobozi.
Ati “ U Rwanda ni kimwe mu bihugu birusha ibindi mu gutanga urugero rwiza rw’uko uburinganire n’ubwubuzanye byakomeza gutezwa imbere.
Akomeza avuga ko guhemba umushahara ungana hagati y’abagabo n’abagore muri siporo bishoboka.”
Umuyobozi wa komite olimpike mu Burundi, akaba n’umwe mu bagize komite mpuzamahanga y’imikino ya olimpike, na komiisyo ya siporo mu bagore muri iyi mikino, Lydie Nsenkera na we ashima u Rwanda intambwe rwateye mu gufasha abagore kugaragara mu buryo budasanzwe mu nzego zifata ibyemezo, akomeza asaba ko iyo ntambwe yazakomeza no gutezwa imbere muri siporo, kuko ngo usanga hakiri icyuho ku mubare w’abagore bari muri izi ngezo.
Ati “ Imiyoborere myiza bivuze guha umwanya abagore bakagira uruhare mu nzego zose harimo n’iza siporo, kuko izigera kuri 80% kuri iyo migabane ziyobowe n’abagore.”
Uyu mugore ntashidikanye ko abagore bavamo abayobozi beza kuri uru rwego, kuko ngo ni urugero rw’ibishoboka.
Ati “ Abagore bagaragaje ko bashobora kuba abayobozi beza ndetse no mu nzego za siporo, ndi urugero, dukwiye gukomeza gukangurira abagore kudasigara muri urwo rwego. Ni ngombwa ko abagabo n’abagore bafatwa kimwe muri siporo, mu guhabwa inshingano n’ibindi bibagenerwa.”
Abagore n’abagabo bakwiye kwitabira siporo dore ko ifite imbaraga zo guhindura Isi nkuko byakunze kuvugwa na Nelson Mandela wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi nama izamara iminsi itatu yatangiye abayitabiriye basura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku gisozi, aho abayitabiriye bahurije ku mvugo ko ibyabaye mu Rwanda bitazongera.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com


