Minisitiri w’Intebe Ngirente yirukanye abayobozi 4

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe, Dr Édouard Ngirente, yategetse ko abayobozi bane bakoraga mu nzego zitandukanye za Leta birukanwa nk’uko bigaragara mu igazeti ya Leta yasohotse ku wa Gatatu tariki ya 13 Ugushyingo 2024.

Icyemezo cyo kwirukana aba bayobozi cyaje gikurikira ubusabe bwo kubirukana bwatanzwe na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo; mbere yo guhabwa umugisha n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 23 Kanama 2024.

Abirukanwe barimo Narcisse Dushimimana wari usanzwe ari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iyubahirizwa ry’Amategeko n’Ubugenzuzi bwa Mine mu Kigo gishinzwe guteza Imbere mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) na Spridio Nshimiyimana wari Umuyobozi ushinzwe kubungabunga amashyamb mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba (RFA).

Abandi ni Germain Musonera wari umukozi mu biro bya Minisitiri w’Intebe na Jean Pierre Rudatinya wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kubungabunga amashyamba mu kigo cy’Igihugu cy’amashyamba.

Abashinzwe gushyira mu bikorwa iteka ryirukana bariya bayobozi rigomba gushyirwa mu bikorwa n’abarimo Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo n’uw’Imari n’Igenamigambi.

Minisitiri w’Intebe kandi mu rindi teka yemeye ubwegure bwa Thierry Watrin wari umujyanama mu bya tekiniki w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri n’Igenamigambi ushinzwe Ishoramari rya Leta no kwegeranya Imari Dr Corneille Killy Ntihabose wari ushinzwe serivisi z’Ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima na Doreen Mutesi wari Umuyobozi ushinzwe imiyoborere n’Imari mu Ishami Rishinzwe Iperereza ku mari mu Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *