Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yahuye na mugenzi we wa Uganda, Madamu Robinah Nabbanja, bagirana ibiganiro byibanze ku gusangira ubunararibonye ku micungire myiza y’imijyi no kunoza urujya n’uruza rw’ibicuruzwa hagati y’ibihugu byombi.

Minisitiri w’intebe w’u Rwanda yari yahagarariye Perezida Paul Kagame mu nama iherutse gusozwa n’ibihugu bidafite aho bibogamiye hamwe n’inama ya G77 n’u Bushinwa i Kampala. Yaherekejwe kandi n’Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Gen. (Rtd) James Kabarebe.

Ba Minisitiri b’intebe b’ibihugu byombi bashimye umubano usanzwe ushingiye kuri dipolomasi hagati ya Uganda n’u Rwanda ndetse banaganira ku bufatanye bushoboka mu bikorwa byo gutunganya ubwiza bwa Kampala na Kigali.

Iyi nama yitabiriwe kandi n’Umunyamabanga wa leta ushinzwe Umujyi wa Kampala n’ibibazo by’imijyi, Minsa Kabanda, umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucuruzi, Harriet Ntabazi hamwe n’abatekinisiye bo muri Minisiteri zitandukanye, Amashami n’ibigo bitandukanye.


